Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Nimukanguke!  |  Nyakanga 2014

 ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Irilande

Twasuye Irilande

IRILANDE ikunze kwitwa Ikirwa cya Emerode, kandi igizwe n’ibihugu bibiri. Ikinini muri ibyo bihugu ni Repubulika yigenga ya Irilande naho igito ni Irilande y’Amajyaruguru, ikaba iri mu bigize Ubwami bw’Abongereza.

Inzira y’Ibihanyaswa

Icyo gihugu cyitirirwa iryo buye ry’icyatsi kibisi rya emerode bitewe n’uko kigwamo imvura nyinshi bigatuma ibyatsi bihora bitohagiye. Ibiyaga n’imigezi binogeye ijisho, ibitwa byo ku nkombe zabyo hamwe n’uruhererekane rw’udusozi twiza, bituma icyo gihugu kirushaho kugira ubwiza nyaburanga.

Inzu ishakajwe ibyatsi

Abaturage bo muri Irilande bahuye n’ibibazo byinshi. Urugero, hari abavuga ko kuva ahagana mu mwaka wa 1845 kugeza mu wa 1851, abantu bagera hafi kuri miriyoni imwe bishwe n’ibyorezo by’indwara n’inzara, bitewe n’indwara ya milidiyu yarumbije ibirayi. Kugira ngo abaturage bahangane n’ikibazo cy’ubukene, abenshi muri bo basuhukiye mu bihugu bitandukanye, urugero nka Kanada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ositaraliya n’u Bwongereza. Muri iki gihe, Abanyamerika bagera kuri miriyoni 35 bakomoka muri Irilande.

Abaturage bo muri Irilande barangwa n’urugwiro kandi bakunda kwakira abashyitsi. Mu gihe cyo kwirangaza bakunda gukina imikino itandukanye. Muri yo harimo kugendera ku mafarashi, imikino bakina mu makipe, urugero nk’umukino  wa cricket, rugubi n’umupira w’amaguru. Abagore bakunda gukina umukino w’agapira bateresha inkoni witwa kamogi.

Nanone abaturage bo muri Irilande bakunda umuzika no kuganira. Hari ubwoko bw’imbyino gakondo zo muri Irilande buzwi cyane ku isi hose. Ababyinnyi basa n’ababyinisha amaguru vuba vuba kandi mu buryo bufite gahunda, ariko igihimba kigasa n’igihama hamwe.

Abacuranzi bo muri Irilande

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka irenga ijana muri Irilande. Ubu muri icyo gihugu hari Abahamya 6.000 bahugiye mu murimo wo kwigisha abantu Bibiliya.

Indirimbo gakondo zo muri Irilande zicurangwa hakoreshejwe ibikoresho by’umuzika bitandukanye, urugero nk’ibyagaragajwe hasi aha uhereye ibumoso ugana iburyo: inanga, imyirongi ifatanye, gitari, akorudewo, umwirongi n’ingoma.

ESE WARI UBIZI?

Ku nkombe z’amajyaruguru ya Irilande y’Amajyaruguru, hari inzira bita Inzira y’Ibihanyaswa igizwe n’inkingi z’amabuye y’amakoro zibarirwa mu bihumbi, zabayeho kera ubwo amahindure yageraga mu nyanja.