Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ISI N’ABAYITUYE | U BUTALIYANI

Twasuye u Butaliyani

Twasuye u Butaliyani

UBUTALIYANI burangwa n’ibintu bitandukanye. Hari aho usanga imyaro miremire, ahandi ukahasanga imisozi y’ibihanamanga. Mu majyepfo harangwa n’ubushyuhe bukaze, wagera mu majyaruguru ukahasanga ubukonje bukabije. Icyo gihugu gifite ibirunga byinshi, ariko ibitarazima ni bike cyane, urugero nka Stromboli na Etna.

U Butaliyani buri mu bihugu bituwe cyane mu Burayi. Abantu b’amoko atandukanye banyuze muri icyo gihugu bajya mu bindi bihugu. Muri bo harimo Abarabu, Abagiriki, Abanoruma, Abanyafoyinike n’abaturage bo mu bwami bwa Byzance.

Ba mukerarugendo bari mu bwato batembera mu miyoboro y’amazi, mu mugi wa Venise

Icyo gihugu gikungahaye ku mateka n’ubugeni. Amatongo y’inyubako z’Abagiriki n’Abaroma yo hagati y’ikinyejana cya 14 n’icya 18, aracyaboneka mu migi myinshi yo mu Butaliyani. Ibishushanyo, amashusho acuzwe mu mabuye y’urugarika ndetse n’amariba biboneka muri icyo gihugu, babikesha abanyabugeni batandukanye, urugero nka Bernin, Michel-Ange na Raphaël.

Ibyokurya bigira uruhare rukomeye mu mibereho y’Abataliyani, kandi imigenzo yaho myinshi ijyana n’uko bateka. Amakaroni ni yo ndyo y’ibanze. Bayarisha inyama cyangwa amafi biri kumwe n’imboga. Bakunda guteka amavuta y’imyelayo, kuko bayakora ari menshi. Mu mafunguro azwi  cyane mu Butaliyani, harimo piza n’umuceri batekanye n’inyama cyangwa amafi.

Amakaroni ni ryo funguro ry’ingenzi ry’Abataliyani

Abataliyani barangwa n’urugwiro, kwakira abashyitsi no gusabana, kandi bakunda kuganira. Ni yo mpamvu usanga bahurira ku mbuga bakaganira, cyangwa bahurira mu nzira bakaganira bigatinda.

Nubwo abaturage benshi b’u Butaliyani bavuga ko ari Abagatolika, bake ni bo bajya mu misa buri gihe. Kiliziya Gatolika ishobora kuba yaratangiye gutakaza imbaraga yari ifite mu myaka mirongo ishize. Ibyo biterwa n’uko abaturage batacyemera inyigisho za kiliziya zimaze igihe kirekire, urugero nko gukuramo inda no gutana kw’abashakanye.

Umubare w’Abahamya ba Yehova bo mu Butaliyani ugenda urushaho kwiyongera. Bazwiho kubwiriza, kwigisha Bibiliya no gukurikiza amahame yayo. Muri icyo gihugu hari amatorero y’Abahamya ba Yehova arenga 3.000, kandi amenshi muri yo yihatira kubwiriza abantu bavuga izindi ndimi zitari igitaliyani. Ikigaragaza ko abantu bo muri icyo gihugu bakeneye kwigishwa Bibiliya mu zindi ndimi, ni uko mu myaka icumi ishize, umubare w’abanyamahanga baba muri icyo gihugu wikubye incuro eshatu.

ESE WARI UBIZI?

Nubwo umugi wa Vatikani uri i Roma, wahindutse leta yigenga mu wa 1929, ku buryo abaturage b’u Butaliyani bawufata nk’igihugu cy’amahanga.

Uruhererekane rw’imisozi y’ibihanamanga ya Dolomites mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Butaliyani