Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Nimukanguke!  |  Gicurasi 2013

 IKIGANIRO | RACQUEL HALL

Umugore wo mu idini ry’Abayahudi asobanura impamvu yongeye gusuzuma imyizerere ye

Umugore wo mu idini ry’Abayahudi asobanura impamvu yongeye gusuzuma imyizerere ye

Nyina wa Racquel Hall yari Umwisirayelikazi wo mu idini ry’Abayahudi, naho se yakomokaga muri Otirishiya kandi na we yari muri iryo dini. Nyirakuru na sekuru babyara nyina bari abo mu idini ry’Abanyasiyoni, bari barimukiye muri Isirayeli igihe icyo gihugu cyabonaga ubwigenge mu mwaka wa 1948. Igazeti ya Nimukanguke! yaganiriye na Racquel imubaza icyatumye yongera gusuzuma imyizerere ye yo mu idini ry’Abayahudi.

Ubundi uri muntu ki?

Navukiye muri Amerika mu mwaka wa 1979. Ababyeyi banjye batanye mfite imyaka itatu. Mama yanyigishije imigenzo y’Abayahudi kandi anjyana mu mashuri yabo. Igihe nari mfite imyaka irindwi twimukiye muri Isirayeli tumarayo umwaka, maze nkomereza amashuri mu kigo cyaho, aho abakozi bakoraga bakanabamo. Nyuma yaho jye na mama twimukiye muri Megizike.

Nubwo muri ako karere nta sinagogi yahabaga, nakomeje gukurikiza imigenzo y’Abayahudi. Nacanaga buji ku Isabato, ngasoma Torah cyangwa ibitabo bitanu byanditswe na Mose, kandi ngasenga nifashishije igitabo cy’amasengesho. Ku ishuri, nakundaga kubwira abo twiganaga ko idini ryanjye ari ryo ry’umwimerere. Sinari narigeze nsoma icyo abantu bakunze kwita Isezerano Rishya, ryibanda ku murimo wa Yesu Kristo n’inyigisho ze. Mama yari yarambujije kurisoma, atinya ko nakwangizwa n’inyigisho zibonekamo.

None se ni iki cyatumye urisoma?

Maze kugira imyaka 17, nasubiye muri Amerika ngiye kurangirizayo amashuri. Ngezeyo, hari umuntu twari tuziranye wavugaga ko ari Umukristo wambwiye ko niba ntemera Yesu, ubuzima bwanjye nta cyo buvuze.

Naramushubije nti “abantu bemera Yesu barayobye.”

Yarambajije ati “ese wigeze usoma Isezerano Rishya?”

Ndamusubiza nti “oya.”

Yarambwiye ati “none se ubwo kwamagana ikintu utazi si ubujiji?”

 Ayo magambo ye yaranshegeshe, kuko kuva na mbere numvaga ko kugira icyo uvuga ku bintu utazi ari ubujiji. Nakozwe n’ikimwaro, maze njyana Bibiliya ye mu rugo, ntangira gusoma Isezerano Rishya.

None se ibyo wasomye wabyakiriye ute?

Natangajwe no kumenya ko abanditse Isezerano Rishya bari Abayahudi. Nanone kandi, uko nagendaga nsoma, ni ko narushagaho kubona ko Yesu yari Umuyahudi w’umugwaneza, wicishaga bugufi kandi wifuzaga gufasha abandi, aho kubanyunyuza imitsi. Nagiye no mu isomero maze ntira ibitabo bivuga iby’imibereho ye. Icyakora, nta na kimwe muri byo cyanyemeje ko ari we Mesiya. Hari n’ibyavugaga ko ari Imana, ariko jye nkumva ibyo atari byo. Naribajije nti “ko Yesu yasengaga, ni nde yasengaga? Yarisengaga se?” Uretse n’ibyo Yesu yarapfuye kandi Bibiliya ivuga ko Imana ‘idapfa.’ *

None se wavanye he ibisubizo by’ibyo bibazo?

Nari nariyemeje gushakisha ukuri, kuko ukuri kutivuguruza. Ku bw’ibyo, nasenze Imana mbikuye ku mutima kandi ndira. Bwari ubwa mbere nari nsenze ntifashishije igitabo cy’amasengesho. Nkirangiza gusenga, numvise abantu bakomanze. Bari Abahamya ba Yehova babiri. Bampaye igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya. Icyo gitabo hamwe n’ibiganiro nakomeje kugirana n’abo Bahamya, byanyemeje ko imyizerere yabo ishingiye kuri Bibiliya. Urugero, Abahamya ntibemera ko Yesu ari umwe mu bagize Ubutatu, ahubwo bemera ko ari “Umwana w’Imana,” * kandi ko ari “intangiriro y’ibyo Imana yaremye.” *

Nyuma yaho nasubiye muri Megizike, maze Abahamya bakomeza kumfasha kwiga ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya. Natangajwe no kubona ko hari ubuhanuzi bwinshi bugira icyo bumuvugaho. Icyakora, hari ibyo nari ngishidikanyaho. Naribazaga nti “ese Yesu ni we wenyine ubu buhanuzi bwasohoreyeho? None se ntiyaba yarigize Mesiya, akajya akora ibyo ubwo buhanuzi buvuga abigiranye amayeri?”

Ni iki cyatumye uva ku izima?

Abahamya banyeretse ubuhanuzi umuntu uwo ari we wese adashobora kwiyitirira. Urugero, umuhanuzi Mika yari yaravuze ko Mesiya yari kuzavukira i Betelehemu y’i Yudaya, * imyaka irenga 700 mbere y’uko biba. None se hari umuntu wagena aho azavukira? Yesaya yanditse ko Mesiya yari kuzicwa nk’umugizi wa nabi, ariko agahambanwa n’abakire. * Ubwo buhanuzi bwose bwasohoreye kuri Yesu.

Ikintu cya nyuma cyatumye mva ku izima, ni igisekuru cya Yesu. Bibiliya ivuga ko Mesiya yari kuzakomoka mu gisekuru cy’Umwami Dawidi. Kubera ko Abayahudi ba kera babikaga inyandiko z’ibisekuru, iyo Yesu aza kuba atarakomotse mu gisekuru cya Dawidi, * abanzi be bari kumushyira ku karubanda. Ariko ntibyari gushoboka kuko isano Yesu afitanye na Dawidi idashidikanywaho. Hari n’igihe imbaga y’abantu yamwise “Mwene Dawidi.” *

Mu mwaka wa 70, ni ukuvuga nyuma y’imyaka 37 Yesu apfuye, ingabo z’Abaroma zarimbuye Yerusalemu, maze inyandiko z’ibisekuru ziratakara cyangwa zirarimburwa. Ku bw’ibyo, kugira ngo abantu bashobore kumenya Mesiya bahereye ku gisekuruza cye, byari ngombwa ko agaragara mbere y’umwaka wa 70.

Isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryagufashije rite?

Mu Gutegeka kwa Kabiri 18:18, 19, hahanuye ko Imana yari kuzahagurutsa umuhanuzi umeze nka Mose muri Isirayeli. Imana yari yaravuze iti “umuntu wese utazumvira amagambo uwo muhanuzi azavuga mu izina ryanjye, jye ubwanjye nzabimuryoza.” Kwiga Bibiliya yose mu buryo bwimbitse, byanyemeje ko uwo muhanuzi ari Yesu w’i Nazareti.