Abahanga mu by’amateka ntibashobora kwibagirwa uwo muhanga mu bya siyansi, ari na we witiriwe itegeko risobanura isano iri hagati y’ubwitsindagire bw’umwuka n’ingano yawo. Ibintu byinshi yagezeho mu bushakashatsi byafashije abandi bahanga mu bya siyansi babayeho nyuma ye. Icyakora Robert Boyle ntiyari umuhanga mu bya siyansi gusa, ahubwo yari na wa muntu wizera Imana kandi yemeraga Ijambo ryayo Bibiliya.

BOYLE yavutse mu wa 1627, avukira mu muryango ukize, ahitwa Lismore Castle muri Irilande. Hari mu ntangiriro z’igihe abahanga mu by’amateka bakunze kwita igihe cyo kuvugurura imitekerereze. Icyo gihe abantu baharaniraga kwigobotora ububata bari bamazemo ibinyejana byinshi bwo gutsimbarara ku bitekerezo bya kera. Boyle na we ni uko yabibonaga. Mu gitabo yanditse kivuga iby’ubuzima bwe, yiyise Philaretus, bisobanurwa ngo “umuntu w’imico myiza.”

Icyifuzo Boyle yari afite cyo kumenya ukuri, cyajyanaga no kugeza ibyo azi ku bandi. Byatumye yandika ibitabo byinshi, ari na byo byahinduye imitekerereze y’abantu benshi bo mu gihe cye, harimo n’umuhanga mu bya siyansi witwa Isaac Newton. Mu mwaka wa 1660, Boyle yari mu bashinze ikigo cy’ubushakashatsi mu bya siyansi cy’i Londres mu Bwongereza, kikiriho na n’ubu.

UMUHANGA MU BYA SIYANSI

Boyle yafatwaga nk’umuntu watangije ubushakashatsi mu bya shimi. Mu bushakashatsi bwe, yakoresheje uburyo bwo gusuzuma imikorere n’imiterere y’ibintu byo mu rwego rwa shimi butandukanye n’ubw’abandi bo mu gihe cye. Abandi bashakashatsi bagiraga ubwiru ibyo bagezeho, cyangwa bakabyandika mu mvugo ijimije ku buryo nta wundi wapfaga kubisobanukirwa. Boyle we ibyo yageragaho byose yabishyiraga ahagaragara. Nanone kandi, aho kwemera buhumyi ibintu byari bimaze igihe byemerwa na benshi ariko bidafitiwe ibimenyetso bifatika, yaharaniye gukora ubushakashatsi ngo agaragaze ukuri kwabyo.

 Ubushakashatsi bwa Boyle bwashyigikiye igitekerezo cy’uko ibintu byo mu rwego rwa shimi biba bigizwe n’utuvungukira duto cyane duhurizwa hamwe tugakora ibintu by’amoko atandukanye.

Boyle yanditse igitabo kizwi cyane kivuga ibya shimi kugira ngo asobanure neza uburyo yifashishaga akora ubushakashatsi (The Sceptical Chymist). Muri icyo gitabo, yavuze ko abahanga mu bya siyansi bakwiriye kwirinda ubwibone no kumva ko ari bo bonyine bafite ukuri, bakemera ko bashobora gukora amakosa. Boyle yibanze cyane ku gitekerezo cy’uko abantu batsimbarara ku bitekerezo byabo bakwiriye gusuzumana ubwitonzi itandukaniro riri hagati y’ibyo bazi ko ari ukuri n’ibyo batekereza ko ari ukuri.

Boyle yibanze cyane ku gitekerezo cy’uko abantu batsimbarara ku bitekerezo byabo bakwiriye gusuzumana ubwitonzi itandukaniro riri hagati y’ibyo bazi ko ari ukuri, n’ibyo batekereza ko ari ukuri

YEMERAGA IMANA

Kugira ngo Boyle yemere Imana yakoze ubushakashatsi ahereye ku byo yari asanzwe azi ko ari ukuri. Ibyo yavumbuye mu bushakashatsi yakoze ku birebana n’isanzure ry’ikirere n’ukuntu ibinyabuzima bitangaje, byatumye yumva ko hari uwabihanze akanabirema. Ibyo byatumye arwanya imitekerereze yo kutemera Imana yari yogeye mu ntiti zo muri icyo gihe. Boyle yageze ku mwanzuro w’uko umuntu wese utekereza neza nta ho abogamiye, akwiriye kwemera Imana.

Icyakora Boyle ntiyumvaga ko ubwenge bw’umuntu ari bwo bwonyine bwamuyobora kugira ngo amenye ukuri. Yasobanukiwe ko yari akeneye kumenya ibyo Imana yahishuye, ni ukuvuga Ijambo ryayo Bibiliya.

Boyle yababazwaga cyane no kubona ukuntu abantu benshi batazi inyigisho zo muri Bibiliya n’ukuntu imyizerere yabo idafite urufatiro ruhamye. Yaribazaga ati ‘bishoboka bite ko umuntu yakwizera ibintu runaka, abikomoye gusa ku babyeyi be cyangwa aho yavukiye?’ Boyle yagize igitekerezo cyo gufasha abandi kurushaho gusobanukirwa ibikubiye muri Bibiliya.

Kugira ngo abigereho, yatanze amafaranga yo gushyigikira umushinga wo gucapa Bibiliya mu ndimi nyinshi. Muri izo ndimi harimo iz’abasangwabutaka bo muri Amerika y’Amajyaruguru, icyarabu, ururimi rwo muri Irilande, ikinyamaleziya n’igiturukiya. Nguko uko Robert Boyle yagaragaje ko yari afite icyifuzo kidasanzwe cyo kumenya ukuri mu bintu bitandukanye kandi agafasha abandi.