Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Nimukanguke!  |  Mutarama 2013

 ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Kameruni

Twasuye Kameruni

ABATURAGE bo mu bwoko bwa Aka cyangwa impunyu, ni bo bashobora kuba barabanje gutura muri Kameruni. Mu myaka ya 1500 ni bwo Abanyaporutugali bahageze. Imyaka ibarirwa mu magana nyuma yaho, haje abaturage b’Abisilamu bitwaga Abafulani, maze bigarurira amajyaruguru ya Kameruni. Muri iki gihe, 40 ku ijana by’abaturage ba Kameruni ni Abakristo, 20 ku ijana ni Abisilamu, naho 40 ku ijana bari mu madini gakondo yo muri Afurika.

Abahamya ba Yehova basohoye ibitabo mu rurimi rwa Basa ruvugwa muri Kameruni

Abantu baba mu byaro bagira urugwiro. Bakira abashyitsi, bakabaha amazi n’ibyokurya. Iwabo kirazira ko umuntu agutumira ngo wange. Iyo wemeye ubutumire bigaragaza ko umwubashye.

Mbere y’uko muganira ubanza gusuhuza abagize umuryango ubabaza amakuru. Nanone biramenyerewe ko babazanya uko amatungo amerewe. Joseph wavukiye muri Kameruni avuga ko ‘iyo umushyitsi wagusuye atashye, kumusezeraho bidahagije. Uwamwakiriye  aramuherekeza bakagenda baganira, akamugeza nko ku muhanda. Hari aho bagera, akamusezeraho amwifuriza amahoro, nuko agasubira mu rugo. Umushyitsi bataherekeje, yumva ko yasuzuguwe.’

Abagendera mu ruzi rwa Sanaga bakunze kwifashisha amato ameze nk’imivure. Bakora ibitambaro biyobora ubwato mu bikoresho byose bashobora kubona

Mu gihe cyo kurya, hari igihe usanga incuti zisangirira ku isahani imwe, kandi akenshi zirisha intoki. Muri Kameruni, iyo abantu bafitanye ubucuti basangiriye hamwe, biba bigaragaza ko bunze ubumwe. N’ikimenyimenyi, iyo ubucuti bw’abantu bwajemo agatotsi bitewe n’impamvu runaka, biyunga basangirira hamwe. Mu rugero runaka, ni nk’aho baba babwirana bati “ubu noneho tubanye mu mahoro.”

Muri Kameruni, hari amatorero 300 y’Abahamya ba Yehova, ari na bo banditsi b’iyi gazeti. Bigisha Bibiliya abantu bagera ku 65.000.