Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Nimukanguke!  |  Mutarama 2013

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Paradizo

Paradizo

Paradizo ni iki?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Hari abantu bumva ko inkuru ivuga ibya Paradizo ari impimbano. Abandi bumva ko ari ahantu ho mu nzozi hameze nk’ubusitani, aho abantu beza baba iteka bishimye kandi bakora imirimo ibashimishije.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Ijambo “paradizo” ryakunze gukoreshwa ryerekeza ku busitani bwo muri Edeni ababyeyi bacu ba mbere babanje kubamo (Intangiriro 2:7-15). Bibiliya igaragaza ko igihe umugabo n’umugore ba mbere babaga muri ubwo busitani, batarwaraga cyangwa ngo bapfe (Intangiriro 1:27, 28). Icyakora baje gutakaza iyo paradizo kubera ko basuzuguye Imana. Ariko ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko abantu bazaba muri Paradizo izaba yongeye gushyirwaho.

IMPAMVU PARADIZO YAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA.

Niba Imana ari urukundo, birakwiriye kumva ko izagororera abagaragu bayo bizerwa, bakabaho neza muri Paradizo. Nanone byaba bihuje n’ubwenge twiteze ko ibwira abantu icyo bagomba gukora kugira ngo bemerwe na yo. Bibiliya ivuga ko kwiga ibyerekeye Imana no gukurikiza amategeko yayo bishobora gutuma wemerwa na yo.—Yohana 17:3; 1 Yohana 5:3.

“Yehova Imana atera ubusitani muri Edeni, maze ahashyira uwo muntu yari yaremye.”—Intangiriro 2:8.

 Paradizo izaba iri he?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Hari abizera ko Paradizo iba mu ijuru, mu gihe abandi bemeza ko izaba ku isi.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Paradizo ya mbere abantu babagamo yari ku isi. Imana yaremye isi ifite umugambi w’uko abantu bayituraho iteka. Bibiliya ivuga ko Imana yaremye uyu mubumbe wacu kugira ngo uzahoreho iteka (Zaburi 104:5). Nanone igira iti “ijuru ni irya Yehova, ariko isi yayihaye abantu.”—Zaburi 115:16.

Ntibitangaje rero kuba Bibiliya igaragaza ko Paradizo yasezeranyijwe izaba ku isi. Imana izaha ubuzima bw’iteka abantu bazaba muri iyo Paradizo. Icyo gihe abantu bazabana mu mahoro kandi bunze ubumwe. Agahinda n’umubabaro ntibizongera kubaho, kandi abazayibamo bazishimira mu buryo bwuzuye ibyiza nyaburanga by’uyu mubumbe wacu.—Yesaya 65:21-23.

“Ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Ni ba nde bazaba muri Paradizo?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Amadini menshi yigisha ko abakiranutsi ari bo bonyine bazaba muri Paradizo. Ariko abantu benshi ntibavuga rumwe ku birebana n’uko ‘umukiranutsi’ aba ameze. Hari abumva ko kwifatanya mu mihango y’idini no guhora bavuga amasengesho bihagije.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya yigisha ko “abakiranutsi” bazaba muri Paradizo. Ariko se umuntu Imana ibona ko akiranuka aba ameze ate? Si wa muntu ukurikiza imihango y’idini rye, ariko akirengagiza ibyo Imana ishaka. Bibiliya igira iti “ese Yehova yishimira ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibindi bitambo kuruta kumvira ijwi rya Yehova? Kumvira biruta ibitambo” (1 Samweli 15:22). Muri make, “abakiranutsi” bazabaho iteka muri Paradizo, ni abantu bumvira amategeko y’Imana aboneka muri Bibiliya.

ICYO WAKORA.

Kumvira amategeko y’Imana si ugukurikiza imigenzo y’idini gusa. Imyitwarire yawe ya buri munsi ishobora gushimisha Imana cyangwa ikayibabaza. Ushobora kwitoza gushimisha Imana usuzuma ibikubiye muri Bibiliya ubyitondeye; kandi burya Imana si ntamunoza. Bibiliya igira iti “amategeko yayo si umutwaro” (1 Yohana 5:3). Imana yifuza cyane kugororera abayumvira bose, ikabaha ubuzima bw’iteka muri Paradizo.

“Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.