Udutabo turimo amakuru yo hirya no hino ku isi
Abahamya ba Yehova ni bantu ki?
Incamake ku birebana n’Abahamya ba Yehova —Ibyo bakora n’uko bakora.
Abahamya ba Yehova n’ibitabo byabo
Inyandiko z’Abahamya ba Yehova, zaba izicapye n’iziboneka kuri interineti, zifasha abantu kuba incuti z’Imana kandi zinabafasha kurushaho gusobanukirwa inyigisho zo muri Bibiliya. Nanone izo nyandiko zigirira akamaro abazisoma kandi zituma barushaho kugira ubuzima bwiza.
Abahamya ba Yehova muri sosiyete
Abahamya ba Yehova bakora uko bashoboye ngo bateze imbere agace batuyemo, bigisha abantu gukurikiza inyigisho zo muri Bibiliya kandi bagafasha abantu.
Abahamya ba Yehova n’umurimo wabo wo kubwiriza
Kimwe mu bintu by’ingenzi bigize umurimo Abahamya ba Yehova bakorera Imana, ni ukumenyesha abaturanyi babo ubutumwa bwiza bw’ubwami. Bakoresha ubuhe buryo, kandi se umurimo bakora ugira akahe kamaro muri sosiyete?
Abahamya ba Yehova n’umuryango
Abahamya ba Yehova bihatira gukurikiza amahame ya Bibiliya mu miryango yabo. Ayo mahame afasha umugabo, umugore n’abana. Ibyo bituma bagira umuryango mwiza kandi urangwamo urukundo. Ababyeyi bafatana uburemere inshingano bafite yo kwigisha abana babo amahame yo muri Bibiliya.
Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
Ibisubizo by’ibibazo icumi abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova.
Abahamya ba Yehova n’ubuvuzi
Abahamya ba Yehova bafata ubuzima nk’impano y’agaciro yatanzwe n’Imana. Babona ko ubuzima n’amaraso ari byera. Bashakisha uburyo bwiza bwo kuvura abagize umuryango wabo kandi bishimiye gufatanya n’inzobere mu buvuzi kugira ngo babone ubundi buryo bwiza kandi bunoze bwo kuvurwa badatewe amaraso.
Abahamya ba Yehova n’imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare
Amategeko mpuzamahanga amaze igihe avuga ku burenganzira bw’ibanze bw’abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare. Abahamya ba Yehova barishima iyo guverinoma zikurikiza ayo mahame mpuzamahanga kandi zigatanga imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, ntitangwe nk’igihano ahubwo ikaba ifitiye abaturage akamaro.
Abahamya ba Yehova na politike
Abahamya ba Yehova bakurikiza inyigisho zo muri Bibiliya bigatuma bativanga muri politike. Ibihugu byinshi byasobanukiwe ko kuba Abahamya ba Yehova bativanga muri politike, bituma baba abaturage b’abanyamahoro, bubaha amategeko kandi bakorana neza n’abayobozi.
Abahamya ba Yehova n’Amateraniro
Abahamya ba Yehova babona ko guhurira hamwe na bagenzi babo bahuje ukwizera ari iby’ingenzi cyane kuko bituma bagira ukwizera gukomeye. Amateraniro yabo akenshi abera mu nyubako yitwa Inzu y’Ubwami, yibanda ku nyigisho zo muri Bibiliya kandi abantu bose baba batumiwe.
Abahamya ba Yehova n’ibikorwa by’ubutabazi
Iyo habaye Ibiza, Abahamya ba Yehova bihutira gufasha abahuye n’ibiza, kubasura no kubahumuriza bakoresheje Ijambo ry’Imana. Ibikorwa by’ubutabazi bakora bikorwa kuri gahunda kandi ibyo bituma abayobozi n’imiryango ishinzwe ubutabazi babashimira.
Abahamya ba Yehova mu mujyi wa Moscou n’abandi baburana n’u Burusiya
Incamake y’umwanzuro Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu wafashe urengera Abahamya bo mu mujyi wa Moscou n’abandi mu rubanza baburanaga n’u Burusiya.
Uko Abahamya ba Yehova babona ibyo kurinda umwana bakurikije uko Bibiliya ibivuga
Abahamya ba Yehova bita ku buzima bw’abana cyane. Iyi nyandiko isobanura uko Abahamya ba Yehova barwanya ihohoterwa rikorerwa abana.