Soma ibirimo

Abahamya bo mu turere twa Donetsk na Luhansk, duherereye mu burasirazuba bwa Ukraine, baratotezwa cyane. Ku itariki ya 30 Gicurasi 2018, Inzu y’Ubwami yo mu karere ka Luhansk yarasahuwe kandi iratwikwa.

15 UKWAKIRA 2018
UKRAINE

Repubulika ya Donetsk yahagaritse umuryango w’Abahamya ba Yehova

Repubulika ya Donetsk yahagaritse umuryango w’Abahamya ba Yehova

Ku itariki ya 26 Nzeri 2018, Urukiko rw’Ikirenga rwa Repubulika ya Donetsk rwafashe umwanzuro w’uko umuryango w’Abahamya ba Yehova ushyigikira ibikorwa by’ubutagondwa, bityo ruhagarika imirimo y’uwo muryango. Yaba Urukiko cyangwa umushinjacyaha mukuru watanze icyo kirego, nta n’umwe wigeze ahamagaza Abahamya ba Yehova ngo bagire icyo bavuga muri urwo rubanza. Abahamya ba Yehova bo muri ako gace bakomeje gutotezwa kandi kuba umurimo wabo warabuzanyijwe byatumye ibitotezo birushaho kwiyongera.

Kuva mu mwaka wa 2017 ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwa Donetsk rwafataga umwanzuro w’uko ibitabo byacu birimo ibitekerezo by’ubutagondwa, abavandimwe bacu bo turere twa Donetsk na Luhansk duherereye mu burasirazuba bwa Ukraine barushijeho gutotezwa. Muri uwo mwaka, porisi yahase ibibazo Abahamya bagera ku 170. Nanone abayobozi bo muri utwo turere bafatiriye Amazu y’Ubwami. Ku itariki ya 29 Kanama 2018 hari hamaze gufatirwa Amazu y’Ubwami agera kuri 16.

Nubwo abavandimwe na bashiki bacu bibasiwe n’ibyo bibazo, bakomeje kwishingikiriza kuri Yehova, we ‘Mana y’agakiza.’—Zaburi 18:46.