Soma ibirimo

17 NZERI 2019
U BUYAPANI

Inkubi y’umuyaga yiswe Faxai yibasiye u Buyapani

Ku itariki ya 9 Nzeri 2019, inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Faxai yibasiye umugi wa Tokyo wo mu Buyapani. Iyo nkubi yari iri ku muvuduko wa kirometero 180 ku isaha, yatumye amazu 580.000 abura umuriro. Nanone wahitanye abantu batatu.

Ibiro by’Abahamya byo mu Buyapani byatangaje ko nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga. Icyakora hari Abahamya barindwi bakomeretse. Raporo yakozwe inkubi y’umuyaga ikiba, igaragaza ko hangiritse amazu 895 y’abavandimwe bacu, Amazu y’Ubwami 28 n’Inzu y’Amakoraniro iherereye ahitwa Chiba.

Ibiro by’Abahamya bikomeje kureba ibyangijwe n’iyo nkubi y’umuyaga. Dukomeje gusenga dusaba ko Yehova “Imana itanga ukwihangana n’ihumure” akomeza guhumuriza abo bavandimwe bacu bibasiwe n’icyo kiza.—Abaroma 15:5.