Ku itariki ya 6 Mata 2018, urukiko rw’i Termini Imerese mu mugi wa Sicily mu Butaliyani rwahamije umuganga icyaha cyo gutera amaraso ku ngufu umugore w’Umuhamya wa Yehova wari urwaye. Uwo muganga yategetswe guha uwo mugore indishyi z’akababaro zingana n’amayero ibihumbi icumi (angana na miriyoni zisaga 10 z’amafaranga y’u Rwanda). Nanone yategetswe kwishyura umugabo w’uwo mugore amayero ibihumbi bitanu (angana na miriyoni zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda). Ni ubwa mbere urukiko rwo mu Butaliyani ruhamije umuganga icyaha cyo kurengera uburenganzira bw’ibanze umurwayi afite bwo guhitamo uko avurwa ashingiye ku myizerere ye.

Uwo mugore yari yarabazwe agasabo k’indurwe mu kwezi k’Ukuboza 2010, nyuma atangira kugira ibibazo. Nubwo yari yavuze kenshi ko adashaka guterwa amaraso, yayatewe ku gahato. Umuganga wamubaze yabeshye ko yari yahawe uruhushya n’umucamanza.

Nyuma yaho, uwo mugore n’umugabo we batanze ikirego mu biro by’umushinjacyaha. Urukiko rwemeje ko niba Umuhamya wa Yehova wujuje imyaka y’ubukure kandi udafite ikibazo cyo mu mutwe asabye ko adaterwa amaraso, umuganga atagomba kuyamutera.

Nanone urukiko rwavuze ko itegekonshinga ry’u Butaliyani ribuza abaganga gutegeka abarwayi uko bavurwa kandi batabishaka, kabone nubwo muganga yaba abona ko ubwo buryo ari bwo bukwiriye. Dukurikije uwo mwanzuro w’urukiko, “kuba umuganga yumva ko uburyo runaka bwo kuvura umurwayi ari bwo bukwiriye, ntibivuze ko agomba guhatira umurwayi kubwemera mu gihe cyose umurwayi yagaragaje ko atabwifuza.”

Porofeseri witwa Daniele Rodriguez wo muri kaminuza ya Padua wigisha mu by’amategeko agenga ubuvuzi, yari umwe mu bahamagawe muri urwo rubanza. Muri raporo ye yagejeje ku rukiko, yavuze ko itegekonshinga ry’u Butaliyani n’andi mategeko yo muri icyo gihugu, agaragaza neza ko umurwayi afite uburenganzira bwo kwanga uburyo runaka bwo kuvurwa. Ingingo ya 32 yo mu itegekonshinga ry’u Butaliyani ivuga ko nta muntu uhatirwa kuvurwa mu buryo runaka kereka hari itegeko ribyemeza. Umuhanga mu by’amategeko w’Umutaliyani witwa Luca Benci, yanditse mu kinyamakuru kivuga iby’ubuzima agira ati: “Nta tegeko ryemerera abaganga guhatira abarwayi guterwa amaraso niba batabishaka. Uburenganzira bwo kwanga kuvurwa mu buryo runaka, ni bwo bukomeye cyane kuruta ubundi bwose.”—Quotidiano Sanità (Health Daily).

Umwe mu bavoka baburanira Abahamya ba Yehova witwa Marcello Rifici yaravuze ati: “Dushimishijwe n’uko umwanzuro wafashwe n’urukiko uhuje n’amahame agenga ibihugu by’i Burayi. Amwe muri ayo mahame yashyizweho n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Ayo mahame agaragaza neza ko abarwayi bose bafite uburenganzira bwo guhitamo kuvurwa uko babyifuza.” Ikindi gitangaje, ni uko mu mwaka wa 2017, Inteko Nshingamategeko y’u Butaliyani yatoye itegeko nomero 219/2017, bakunze kwita ‘Itegeko rirengera ubuzima bwawe,’ rikubiyemo amahame ameze nk’ayakurikijwe hafatwa uwo mwanzuro.”

Undi mwavoka w’Abahamya witwa Lucio Marsella, yagize ati: “Uyu mwanzuro wafashwe n’urukiko uzatuma abaganga bose bagerageza kuvura abarwayi uko bashoboye bubaha uburenganzira umurwayi afite bwo guhitamo uko ashaka kuvurwa.”