Soma ibirimo

1 GICURASI 2018
U BURUSIYA

Abahamya bajuririye umwanzuro wo gufatira amazu yabo

Abahamya bajuririye umwanzuro wo gufatira amazu yabo

Ku wa kane tariki ya 3 Gicurasi 2018 saa tanu n’igice z’amanywa, Urukiko rw’umugi wa Saint Petersbourg ruzaburanisha urubanza rw’ubujurire bw’Abahamya, aho bajuririye umwanzuro wafashwe mu kwezi k’Ukuboza 2017. Uwo mwanzuro wahaga uburenganzira abayobozi b’u Burusiya bwo gufatira amazu yahoze ari ay’ibiro by’Abahamya. Ubwo bujurire buramutse bwanzwe, leta y’u Burusiya yahita ifatira ayo mazu agera kuri 14.