Soma ibirimo

Urukiko rwo mu Burusiya rwaciye amande Aleksey Metsger, rumuziza imyizerere ye

21 UGUSHYINGO 2019
U BURUSIYA

Aleksey Metsger yaciwe amande ahanitse

Ku wa Kane, tariki ya 14 Ugushyingo 2019 urukiko rw’akarere ka Perm rwahamije icyaha Umuhamya witwa Aleksey Metsger, rumuca amande arenga miriyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ni Umuhamya wa 12 uhamijwe icyaha muri uyu mwaka, azira kwigisha abantu Ijambo ry’Imana, ari ibyo leta y’u Burusiya yita ubutagondwa. Umwavoka wa Aleksey azajuririra uwo mwanzuro.

Ku itariki ya 25 Mata 2019, Aleksey yahamijwe icyaha azira ko ari Umuhamya wa Yehova. Bimwe mu bimenyetso ubushinjacyaha bwatanze, ni amajwi yafashwe mu ibanga y’ibiganiro yagiranye n’abantu ku by’idini.

Urubanza rwe rwatangiye ku itariki ya 14 Ukwakira 2019. Umushinjacyaha w’umugi, yasabye ko Aleksey amara amezi atatu afunzwe by’agateganyo. Nubwo urwo rukiko rutakatiye Aleksey igifungo, duhangayikishijwe n’uko hari abandi Bahamya bashobora gukurikiranwa n’inkiko bazira ukwizera kwabo.

Nubwo abategetsi bo muri icyo gihugu bakomeje gushinja abavandimwe bacu ibirego by’ibinyoma, tuzi neza ko Yehova azakomeza kubahumuriza no kubaha imbaraga bakeneye.—Zaburi 119:76, 161.