Soma ibirimo

Abahamya bo muri Siri Lanka bari ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Bandaranaike, bategereje abashyitsi.

21 UKUBOZA 2018
SIRI LANKA

Muri Siri Lanka habaye ikoraniro ryihariye bwa mbere mu mateka

Muri Siri Lanka habaye ikoraniro ryihariye bwa mbere mu mateka

Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi baturutse mu bihugu birindwi, bifatanyije na bagenzi babo bo muri Siri Lanka mu ikoraniro ryihariye, ryari rihabereye bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu. Iryo koraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo “Gira ubutwari!” ryabereye mu murwa mukuru witwa Colombo, guhera ku itariki ya 6-8 Nyakanga 2018, muri sitade y’imikino yitwa Sugathadasa. Abateranye bose bari 14.121. Bimwe mu bintu bishishikaje byabaye muri iryo koraniro, harimo disikuru zatanzwe n’umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, abantu benshi babatirijwe umunsi umwe hamwe n’ukuntu Abahamya bo muri Siri Lanka bagaragaje umuco mwiza wo kwakira abashyitsi bagera ku 3.500.

Imyiteguro y’iryo koraniro yatangiye muri Nzeri 2017, igihe amatorero yo muri Siri Lanka yamenyeshwaga ko mu mwaka wari gukurikiraho, mu gihugu cyabo hari kubera ikoraniro ryihariye. Uretse imyiteguro isanzwe Abahamya bari gukora kugira ngo ikoraniro rigende neza, sitade ryari kuberamo na yo yari ikeneye gusanwa no gusukurwa. Mu byo bagombaga gukora harimo gusiga irangi, gukuraho imyanda, gusana intebe zangiritse no gusiba imyobo yari mu muhanda. Habura ibyumweru bitatu ngo ikoraniro ribe, Abahamya babarirwa mu magana baje kwifatanya muri iyo mirimo. Umwe mu bashinzwe umutekano w’iyo sitade yavuze ko imirimo Abahamya bakoze, bayikoze mu gihe gito cyane kubera ko iyo ikorwa n’ikipi ishinzwe kwita ku isuku y’iyo sitade, yari kubikora nibura mu myaka ine.

Nanone abashyitsi batembereye ahantu hatandukanye hagaragaza umuco w’abaturage bo muri Siri Lanka. Abo bashyitsi ntibazibagirwa ibirori byakorwaga ku mugoroba birimo imbyino n’indirimbo gakondo. Hari n’itsinda ry’abana b’Abahamya baririmba indirimbo z’Ubwami.

Ashley Ferdinands, uhagarariye ibiro by’ishami by’Abahamya bo muri Siri Lanka, yagize ati: “Twumva iri koraniro ryihariye ari nk’impano ikomeye Yehova yahaye Abahamya bo muri Siri Lanka, kandi twishimiye kwakira abashyitsi benshi barijemo. Dushimira cyane abavoronteri benshi bitanze kugira ngo iri koraniro rigende neza. Birumvikana ko dushimira cyane Data wo mu ijuru Yehova, we soko y’impano nziza zose.”—Yakobo 1:17.

Ikoraniro ryakozwe mu ndimi enye harimo Icyongereza (ari na cyo kigaragara hano), Igisinara, ururimi rw’amarenga rwo muri Siri Lanka hamwe n’Igitamili.

Buri munsi, umuvandimwe Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi ni we watangaga disikuru ya nyuma.

Muri iryo koraniro habatijwe abantu 273.

Abavandimwe baganiriye n’itangazamakuru ku biro by’ishami. Hari abanyamakuru bagera kuri 40 kandi na bo batemberejwe Beteli.

Umuvandimwe ushinzwe gutanga amakuru aganira n’ibitangazamakuru bibiri byo muri Siri Lanka.

Muri Mutarama 2018, abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 700 bahuriye mu mugi wa Colombo, kugira ngo bahabwe amahugurwa yo kwitegura ikoraniro.

Abavoronteri baritanze basana intebe nyinshi zari muri sitade yabereyemo ikoraniro kuko zari zarangiritse cyane.

Hari gahunda yiswe “Tumenyane” yabereye ku Mazu y’Ubwami ari hafi y’ahabereye ikoraniro, ikaba yari igamije gufasha abashyitsi kumenyana n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Siri Lanka.

Ababyinnyi bagaragaje umuco w’abantu bo muri Siri Lanka, urugero nk’imbyino yitwa Tamil.

Abana bakiri bato baririmbye indirimbo ifite umutwe ugira uti: “Yehova aratubwira ati: ‘Mwana wanjye, gira ubwenge.’”

Abashyitsi bishimiye icyayi cyo muri Siri Lanka.

Ikoraniro rirangiye abashyitsi bari baje mu ikoraniro bari bafite ibyapa bigaragaza ko bakunda abavandimwe na bashiki bacu bo muri Siri Lanka.