Soma ibirimo

11 NZERI 2019
REPUBULIKA YA TCHÈQUE

Abahamya basohoye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu rumimi rw’Igiceki n’Igisilovaki

Ku itariki ya 7 Nzeri 2019, ni bwo hatangajwe ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu Giceki no mu Gisilovaki. Mu ikoraniro ryihariye ryabereye mu mugi wa Ostrava, muri Repuburika ya Tchèque, ni bwo umuvandimwe Stephen Lett, wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko iyo Bibiliya yasohotse muri izo ndimi. Iryo koraniro ryihariye ryitabiriwe n’abantu 25.284 harimo n’abarikurikiranye bari ahandi hantu hagera kuri 200; haba muri Repuburika ya Tchèque no muri Silovakiya.

Kugira ngo iyo Bibiliya iboneke, abahinduzi bo muri buri rurimi byabasabye imyaka ine. Umwihariko w’iyo Bibiliya, ni uko ikoresha imvugo yoroshye. Umwe mu bahinduye iyo Bibiliya mu Gisilovaki yaravuze ati: “Abantu benshi bazishimira gusoma iyi Bibiliya kandi kuyiyigisha birusheho kuborohera. Ikoresha imvugo y’umwimerere kandi yumvikana, ubwo rero, izashishikaza abasomyi cyane kandi kuyisoma ntibizabarambira, kuko bazaba biyumvisha neza inkuru zo muri Bibiliya.”

Iyi Bibiliya izagirira akamaro Abahamya ba Yehova basaga 15.000 bo muri Repuburika ya Tchèque, hamwe n’abasaga 11.000 bo muri Silovakiya. Umwe mu bagize uruhare mu murimo wo guhindura iyo Bibiliya mu rurimi rw’Igiceki, yaravuze ati: “Iyi Bibiliya ivuguruye irihariye kuko yibanda ku bitekerezo byo mu rurimi Bibiliya yanditswemo, ikabivuga mu nteruro ngufi no mu mvugo ihuje n’igihe tugezemo. Gusoma iyi Bibiliya bizorohera abamaze igihe kirekire ari Abahamya, abakiri bato, ndetse n’abamenye ukuri vuba.”

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya imaze guhindurwa, yaba yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo, mu ndimi 184, ubariyemo n’indimi 29 zibonekamo ivuguruye, yo mu mwaka wa 2013. Dusenga Yehova tumusaba ko iyi Bibiliya, yazatuma abasomyi bayo barushaho gukunda ukuri ko muri Bibiliya.—Luka 24:32.