Soma ibirimo

5 NYAKANGA 2019
PORUTUGALI

Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Lisbon muri Porutugali

Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Lisbon muri Porutugali
  • Itariki ya: 28-30 Kamena 2019

  • Aho ryabereye: Sitade yitwa Lisboa e Benfica iri i Lisbon muri Porutugali

  • Indimi: Icyongereza, Igiporutugali, Ururimi rw’amarenga rwo mu Giporutugali n’Icyesipanyoli

  • Abateranye: 63.390

  • Ababatijwe: 451

  • Abaje baturutse mu bindi bihugu: 5.300

  • Ibiro by’Abahamya batumiwe: Amerika yo Hagati, Angola, Burezili, Esipanye, Gana, Kanada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mozambike, Ositaraliya, Senegali, u Buhinde na Venezuwela

  • Inkuru z’ibyabaye: Umwe mu bashoferi batwaraga abashyitsi yitwaga Santos. Igihe umwe muri abo bashyitsi yamutumiraga mu ikoraniro, yaravuze ati: “Nzaza rwose. Kuva natangira kubatwara, numva mfite amahoro ntabona uko nsobanura. Sinzi uko nasobanura aho ayo mahoro aturuka; iyo ndi kumwe namwe numva ntuje. Nifuza kumarana namwe umunsi wose nkurikiye inyigisho.” Nyuma y’ikoraniro, uwo mushoferi yavuze ko yashimishijwe n’ibyavugiwe mu ikoraniro. Icyakora atuye kure y’umugi wa Lisbon. Igihe yari mu ikoraniro, hari Umuhamya bamenyanye uturuka aho na we atuye. Uwo mushoferi yavuze ko Abahamya nibagaruka azajya mu materaniro y’iwabo.

 

Abahamya bo muri icyo gihugu barimo basuhuza abashyitsi ku kibuga k’indege

Abashyitsi basuye Beteli yo muri Porutigali

Umuvandimwe Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi arimo atanga disikuru isoza umunsi wa mbere w’ikoraniro

Abateranye baca amarenga mu rurimi rw’amarenga rwo muri icyo gihugu

Umuntu ubatizwa

Umukobwa ukiri muto wifotozanya n’ibishushanyo bya Kalebu na Sofiya

Abashyitsi baririmba indirimbo isoza ikoraniro

Abakorera umurimo w’igihe cyose wihariye mu bindi bihugu barimo bapepera abateranye

Abashyitsi babwiriza mu ruhame bari kumwe n’Umuhamya wo muri icyo gihugu

Abahamya bo muri icyo gihugu barimo basusurutsa abashyitsi mu mbyino gakondo

Abahamya basusurukije abashyitsi mu birori byari byateguwe