Ku itariki ya 26 Kamena 2018, abahagarariye ambasade ya Tayilandi muri Peru basuye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biherereye mu murwa mukuru wa Peru witwa Lima. Bari bagamije gushimira abavandimwe bacu kubera ko bafashije abaturage bo muri Tayilandi bafungiwe muri gereza yo muri Peru.

Guhera mu mwaka wa 2007, Abahamya ba Yehova bo muri Peru batangiye gusura abantu bafunzwe, kugira ngo babigishe Bibiliya. Icyakora, mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, Abahamya batangiye gusura gereza yo muri Peru ifungiwemo abantu bo muri Tayilandi. Uhagarariye Tayilandi muri Peru yakozwe ku mutima n’ukuntu Abahamya bitaye kuri abo bantu bo muri Tayilandi, maze yifuza gusura ibiro by’ishami.

Abavandimwe na bashiki bacu basohotse muri gereza aho bafasha abagororwa kwiga Bibiliya.

Mu bantu boherejwe na ambasade, hari harimo Angkura Kulvanij ushinzwe ubutwererane, umunyamabanga mukuru witwa Pathompong Singthong n’umwungirije witwa Pradthana Pongudom. Batemberejwe Beteli bari kumwe n’abavandimwe bagize Komite y’Ibiro by’Ishami. Basobanuriwe uburyo akazi ko guhindura ibitabo mu zindi ndimi gakorwa, hakubiyemo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya biri mu ndimi 9 zikoreshwa n’abasangwabutaka.

Abahagarariye ambasade ya Tayilande bareba uko videwo zo mu rurimi rw’amarenga rwo muri Peru zikorwa.

Ambasade yandikiye ibiro by’ishami ibaruwa yo gushimira abavandimwe bacu kubera ubwitange bagaragaje bita ku bantu “batagira kivurira bo muri Peru, kandi babikora batitaye ku idini basengeramo cyangwa umuco wabo.” Ambasade yakomeje ishimira Abahamya ba Yehova bo ku biro by’ishami byo muri Peru kubera “ubwitange bagaragaza bafasha abaturage bo muri Tayilandi bafunzwe, bakabafasha guhangana n’ibibazo bahura na byo kandi bagatuma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.”

Inkuru y’abo bavandimwe bo muri Peru igaragaza ko iyo dukomeje kugeza ukuri ko muri Bibiliya ku bantu b’ingeri zose bigira akamaro.—1 Abakorinto 9:22.