Ku itariki ya 9 Mutarama, inkubi y’umuyaga ikaze irimo n’imvura yateje inkangu mu magepfo ya Kaliforuniya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Raporo yagaragaje ko yahitanye abantu 21 kandi yangiza amazu ababarirwa mu magana.

Nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga. Mu gace ka Burbank, inzu y’Umuhamya n’ibyo yari atunze byarangiritse cyane kandi mu gace ka Ventura imiryango umunani yavanywe mu byayo. Nta Nzu y’Ubwami yangiritse.

Abagenzuzi basura amatorero, Komite Ishinzwe Ubutabazi hamwe n’abahagarariye Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi, bakomeje gufasha ababwiriza bibasiwe n’izo nkangu hamwe n’inkongi y’umuriro yari iherutse kuba. Dukomeza kuzirikana abo bavandimwe mu masengesho yacu, twizeye ko Yehova azabafasha gushikama.​—1 Petero 5:10.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000