Kuva muri Mutarama 2019, abashyitsi bazajya basura imurika ryo ku kicaro gikuru mu rurimi rw’Amarenga rw’Urunyamerika (ASL). Enrique Ford uhagarariye Urwego Rushinzwe Imurika, yaravuze ati: “Urwego rw’Ubuhinduzi n’urukora porogaramu za mudasobwa, rwakoze akazi katoroshye kugira ngo abantu bakoresha ururimi rw’Amarenga rw’Urunyamerika bashobore gusura imurika. Ubu abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bwo kutumva n’abumva bibagoye basuye iri murika, barishimye cyane kuko bashobora gusobanukirwa neza ibiririmo.”

Ana Barrios ufite ubumuga bwo kutumva, ni umupayiniya w’igihe cyose i New York, ari mu ba mbere basuye iryo murika mu rurimi rw’Amarenga rw’Urunyamerika. Yaravuze ati: “Igihe nabonaga videwo mu rurimi rw’Amarenga byaranshimishije cyane. Nubwo nari narigeze gusura iryo murika mbere kandi nkaba nari menyereye ibirigize, ntibyigeze binkora ku mutima kubera ko nasomaga ibisobanuro mu Cyongereza. Ariko igihe narebaga videwo mu rurimi rw’amarenga, ni bwo nasobanukiwe neza izina ry’Imana kurusha mbere hose. Iryo murika ryatumye nsobanukirwa imico ya Yehova ku buryo byankoze ku mutima ndarira.”

Umushinga wo guhindura videwo zo mu rurimi rw’Amarenga rw’Urunyamerika zizakoreshwa mu imurika watangiye muri Kamena 2017. Abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 23, harimo 6 bafite ubumuga bwo kutumva n’abandi 6 bumva bibagoye barezwe n’ababyeyi bafite ubumuga bwo kutumva, ni bo bakoze akazi ko guhindura izo videwo mu rurimi rw’amarenga. Iryo tsinda ry’abahinduzi ryakoze videwo zigera kuri 900, zimara amasaha ikenda, zizafasha abasura iryo murika bakoresha mu rurimi rw’amarenga gusobanukirwa ibiririmo, kimwe n’abandi bumva. Izo videwo zafatiwe muri sitidiyo eshatu ziri ku biro by’ubuhinduzi byo mu rurimi rw’Amarenga rw’Urunyamerika byitaruye biri i Fort Lauderdale muri leta ya Folorida, ku biro by’ishami by’i Wallkill no ku kicaro gikuru k’i Warwick muri leta ya New York. Mbere yo gusohora izo videwo, abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bwo kutumva bari mu kigero gitandukanye kandi bakuriye ahantu hatandukanye, babanje kuzireba kugira ngo bafashe abahinduzi kuzinonosora, bityo zizashimishe abasura iryo murika.

Bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bakoze akazi ko guhindura videwo mu rurimi rw’Amarenga rw’Urunyamerika zikoreshwa mu imurika riri i Warwick.

Urwo Rwego Rushinzwe Imurika rwaguze ekara zishobora kwerekana videwo mu rurimi rw’amarenga zizafasha abakoresha urwo rurimi gusobanukirwa ibigize iryo murika riri Warwick, nk’uko n’abumva babisobanukirwa. Nanone urwo rwego rwashyizeho ekara 14 umuntu ashobora gukandaho zigahita zigaragaza videwo zo mu rurimi rw’amarenga.

Mark Sanderson, umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yaravuze ati: “Intego y’iri murika riri i Warwick, ni iyo gutera inkunga no kubaka ukwizera kw’abashyitsi basura ikicaro gikuru. Twishimiye kuba dufite iri murika mu ndimi 14, harimo n’ururimi rw’Amarenga rw’Urunyamerika, rikaba rizafasha abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bwo kutumva n’abumva bibagoye, baba ari Abahamya cyangwa atari bo.”

Kugeza ubu, abashyitsi barenga ibihumbi magana atanu basuye Warwick. Abavandimwe bo hirya no hino ku isi bashobora kuza kwirebera iryo murika rigaragaza umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka. Abazahasura bose bazarushaho gukomeza ‘kwiringira Imana.’—Zaburi 78:7.