Soma ibirimo

26 NYAKANGA 2019
KANADA

Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Toronto, muri Kanada

Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Toronto, muri Kanada
  • Itariki: 19-21 Nyakanga 2019

  • Aho ryabereye: Ahabera imurika, i Toronto, Ontario, muri Kanada

  • Indimi: Icyongereza, Igiporutugali n’Icyesipanyoli

  • Abateranye: 46.183

  • Ababatijwe: 317

  • Abaje baturutse mu bindi bihugu: 5.000

  • Ibiro by’ishami byatumiwe: Amerika yo Hagati, Burezili, Filipine, Finilande, Koreya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Buhindi, U Buyapani, U Bwongereza na Ukraine

  • Inkuru y’ibyabaye: Laura Purdy, umuyobozi w’ahabera imurika, yaravuze ati: “Ibintu byose [Abahamya ba Yehova] bayoboye iri koraniro bateganyaga gukorera hano, byose byagenze neza. Twagerageje kwikorera ubushakashatsi, kugira ngo tumenye uko n’amakoraniro yabereye ahandi yagenze, dusanga ari nk’uko hano byagenze nezaneza.” Yakomeje agira ati: “Hari ahantu heza kandi hatekanye. Iyaba abantu bahagarariye aho ibirori bibera, bajyaga baha ikaze Abahamya ba Yehova ngo bakorere amakoraniro mu migi yabo.”

 

Abavandimwe na bashiki bacu barimo baha ikaze abashyitsi ku kibuga k’indege k’i Toronto

Abashyitsi n’Abahamya bo muri Kanada bafatanya kubwiriza

Abakozi ba Beteli barimo bacurangira abashyitsi bari basuye ibiro by’ishami bya Kanada

Umuvandimwe Geoffrey Jackson, wo mu Nteko Nyobozi atanga disikuru isoza ku wa Gatanu

Umwe mu bantu 317 babatijwe

Abavandimwe na bashiki bacu barimo bandika ibyavugirwaga mu ikoraniro

Abamisiyonari n’abandi bakora umurimo w’igihe cyose wihariye baca imbere y’abateranye; abateranye na bo barimo babakomera amashyi mu rwego rwo kubashimira

Bashiki bacu batanu barimo bakina ibyacaga kuri radiyo ya CKCX mu myaka ya 1920, yakoreraga i Toronto, muri Kanada. Mu mwaka wa 1926, Abigishwa ba Bibiliya (uko ni ko Abahamya ba Yehova bitwaga) bari bafite radiyo zabo zakoreraga mu migi ine yo muri Kanada, zagize uruhare mu kwiyongera kw’Abahamya muri icyo gihugu

Umuvandimwe uyoboye abakiri bato igihe barimo baririmbira abashyitsi mu birori byari byateguwe