Soma ibirimo

13 UGUSHYINGO 2019
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Ni ubwa mbere habatizwa abantu bangana batya mu myaka 20 ishize!

Ni ubwa mbere habatizwa abantu bangana batya mu myaka 20 ishize!

Tunejejwe no kubatangariza ko mu mwaka w’umurimo wa 2019, abantu basaga 300.000 babatijwe, bakaba Abahamya ba Yehova. Ni ubwa mbere habatizwa abantu bangana batyo, kuva mu mwaka wa 1999. Ibyo bituma dusingiza Yehova kuko akomeje kuduha imigisha, mu murimo dukorana umwete wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa!

Nanone muri uwo mwaka w’umurimo wa 2019 hari ibintu bikomeye byabayemo tutazibagirwa, urugero nk’amakoraniro mpuzamahanga, Bibiliya zagiye zisohoka, n’ibikorwa bigaragaza urukundo rwa kivandimwe. Irebere imibare igaragaza bimwe mu byo twagezeho ku isi hose. *

  • Umubare w’ibihugu byatanze raporo: 240

  • Abateranye ku Rwibutso ku isi hose: 20.919.041

  • Ababwiriza bose: 8.683.117

  • Ababatijwe bose hamwe: 303.866

Amakuru meza nk’ayo, adushishikariza gukurikiza inama twagiriwe n’Umwami wacu Yesu, ari na yo igize isomo ry’umwaka wa 2020, igira iti: ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa, mubabatize.’​—Matayo 28:19.

^ par. 3 Vuba aha, raporo irambuye igaragaza ibyo Abahamya ba Yehova bagezeho mu mwaka w’umurimo wa 2019, izashyirwa kuri jw.org no muri porogaramu ya JW Library.