Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga no mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama, ku kirwa cya Lombok muri Indoneziya habaye imitingito myinshi ikurikiranye, ihitana abantu bagera hafi kuri 436, kandi abasaga 350.000 bavanwa mu byabo. Umwe muri iyo mitingito wari uri ku gipimo cya 7.0, wangije amazu kandi uteza igihombo cya miriyoni nyinshi z’amadorari.

Raporo ituruka ku biro by’Abahamya biri i Jakarta ivuga ko nta Muhamya n’umwe wakomeretse cyangwa ngo ahitanwe n’ibyo biza, nubwo hari amazu ya bamwe yangiritse. Nanone, hari inzu yangiritse, ikaba yarateraniragamo Abahamya bagera kuri 40. Itorero ryabo ni ryo ryonyine ry’Abahamya riri kuri icyo kirwa. Abavandimwe babiri boherejwe n’ibiro by’ishami bageze muri ako gace kabereyemo umutingito kugira ngo barebe ibyo Abahamya bo muri ako gace bakeneye kandi babahumurize.

Dukomeje gusenga dusabira abo bavandimwe bacu bahanganye n’ibyo bihe bitoroshye, twiringiye ko Yehova ‘azabahumuriza mu makuba yabo yose.’—2 Abakorinto 1:4.