Soma ibirimo

19 NZERI 2019
GABON

Gahunda idasanzwe yo kubwiriza muri Gabon

Ibiro by’ishami byo muri Kameruni byateguye gahunda idasanzwe yo kubwiriza mu mafasi adakunze kubwirizwamo yo muri Gabon. Iyo gahunda yatangiye ku itariki ya 1 Kamena igeza ku ya 31 Kanama 2019. Hibanzwe ku mafasi yo mu migi ituwe cyane ari yo: Franceville, Koulamoutou, Lambaréné, Libreville, Makokou, Moanda, Mouila, Oyem, Port-Gentil n’umugi wa Tchibanga. Iyo gahunda yitabiriwe n’abantu 400 bakomoka mu bihugu bitandukanye, ari byo u Bubiligi, Kanada, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gabon ituwe n’abaturage basaga miriyoni ebyiri. Nubwo abagera hafi kuri 80 ku ijana bavuga ururimi rw’Igifaransa, abagera kuri 30 ku ijana bavuga ururimi kavukire rwa Fang. Ubwo rero, iyo gahunda yo kubwiriza yakozwe muri izo ndimi zombi.

Umwe mu bantu bavuga ururimi rwa Fang ukunda Bibiliya, utuye mu gace ka Bissegue ko mu murwa mukuru wa Libreville, yaravuze ati: “Ni ubwa mbere numvise umuntu ambwira Ijambo ry’Imana mu rurimi rwange kavukire!”

Hari mushiki wacu wifatanyije muri iyo gahunda, wavuze ati: “Iyi gahunda yo kubwiriza igaragaza urukundo n’ubumwe biranga abagaragu ba Yehova. Abavandimwe na bashiki bacu bari bishimye, bakagaragaza umuco wo gucumbikira abandi, bakagira ubuntu, bagaterana inkunga kandi bagakundana by’ukuri. Byanyibukije amagambo Pawulo yabwiye abagize itorero ry’i Filipi. Natwe twumva ‘duhuje ibitekerezo, duhuje urukundo, duhuje umutima kandi dufite imitekerereze imwe, kugira ngo ibyishimo byacu byuzure.’”​—Abafilipi 2:2.