Soma ibirimo

11 NZERI 2019
FILIPINE

Umwuzure ukaze muri Filipine

Ku itariki ya 28 Kanama 2019, imvura nyinshi yatumye umugezi wa Talomo uteza umwuzure mu mugi wa Davao. Raporo itangwa n’abayobozi, ivuga ko imiryango igera kuri 545 yavanywe mu byayo.

Ibiro by’Abahamya byo muri Filipine byavuze ko ababwiriza 120 bo mu matorero atanu bagezweho n’ingaruka z’icyo kiza. Ababwiriza benshi bahungiye ku Nzu y’Ubwami yo muri ako gace. Imyuzure yashenye amazu atatu y’Abahamya, andi mazu ane arangirika.

Ibiro by’Abahamya byo muri icyo gihugu, byashyizeho Komite Ishinzwe Ubutabazi yo gufasha abo bavandimwe na bashiki bacu bagwiririwe n’ibyo biza. Iyo komite igenzura imirimo yo gutanga imfashanyo no gusukura amazu yagezwemo n’umwuzure.

Dusenga Yehova dusaba ko yakomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu bo mu mugi wa Davao kugira ngo bakomeze guhumurizwa n’urukundo ruturanga muri ibi bihe bigoye.—Abaroma 12:10.