Mu gitondo ku itariki ya 18 Ukuboza, inkongi y’umuriro yibasiye umugi wa Manaus wo muri Burezili, utwika ingo 600. Nubwo nta bantu baramenyekana bahitanywe n’iyo nkongi y’umuriro, hari abantu 4 bakomeretse kandi abarenga 2.000 bava mu byabo.

Ibiro by’ishami byo muri Burezili byavuze ko nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’iyo nkongi y’umuriro cyangwa ngo akomereke. Icyakora ingo 10 z’Abahamya zarahiye maze bituma Abahamya 18, hamwe na bene wabo batari Abahamya, bava mu byabo. Ibiro by’ishami byashyizeho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo yite ku byo abo Bahamya bavanywe mu byabo bakeneye.

Twiringiye ko abo bavandimwe na bashiki bacu bo muri Burezili bibasiwe n’iyo nkongi y’umuriro bazakomeza kwiringira Yehova, kuko ari we utubera “igihome kirekire mu bihe by’amakuba.”—Zaburi 9:9, 10.