Soma ibirimo

Abahamya 12 bari bahamijwe icyaha cyo kwanga kujya mu gisirikare mu mwaka wa 2012 bahagararanye n’abavoka babo (hagati mu ifoto) muri Mutarama 2019

9 UKUBOZA 2019
ARUMENIYA

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwatangaje ko Arumeniya yarenganyije Abahamya 22

Ku itariki ya 5 Ukuboza 2019, abacamanza b’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu bahurije ku mwanzuro w’uko Arumeniya yarenganyije Abahamya ba Yehova 22, igihe yabahamyaga icyaha cyo kwanga kujya mu gisirikare. Urwo rukiko rwatangaje ko Arumeniya igomba guha abo Bahamya amafaranga agera kuri miriyoni 245. Ni ubwa mbere urwo rukiko rwasaba ko Abahamya bafunzwe bazira kuyoborwa n’umutimanama wabo, bahabwa amafaranga angana atyo.

Mu mwaka wa 2012, abo Bahamya ni bwo bahamijwe icyaha bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare no kwanga gukora imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Icyo gihe, abo Bahamya banze gukora iyo mirimo kuko yayoborwaga n’igisirikare, nta ho ihuriye n’imirimo ya gisiviri. Ubwo rero, babiri muri bo barangije igifungo cyabo mbere y’umwaka wa 2013, igihe Arumeniya yashyiragaho imirimo ya gisiviri itayobowe n’igisirikare kandi ikareka gufunga Abahamya ibaziza kuyoborwa n’umutimanama wabo.

Igihe Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafataga umwanzuro wo ku itariki ya 5 Ukuboza, rwashingiye ku mwanzuro wafashwe mu mwaka wa 2017, igihe Abahamya batsindaga urubanza Adyan n’abandi baburanagamo na Arumeniya. Urwo rukiko rwavuze ko Arumeniya izi neza icyo yari gukora kuri iki kibazo, kuko atari ubwa mbere kivutse. Ubwo rero yagombaga gukemura ikibazo mu bwumvikane aho gufunga abo Bahamya 22. Nubwo abo Bahamya bamaze umwaka wose bashaka uko icyo kibazo cyakemurwa mu bwumvikane, guverinoma y’icyo gihugu yarabyanze. Urwo Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe umwanzuro ubarenganura.

Igishimishije ariko, ni uko kuva mu mwaka wa 2013, uko Arumeniya yabonaga ikibazo cy’abantu bayoborwa n’umutimanama byagiye bihinduka. Ubu abavandimwe bacu ntibagifungwa cyangwa ngo bakomeze kubarwaho icyaha, bazira kutajya mu gisirikare. Mu myaka irindwi ishize, Arumeniya yabaye igihugu k’ikitegererezo mu gushyiraho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Icyakora, umwanzuro Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe ku itariki ya 5 Ukuboza, ugaragaza ko Arumeniya itubahirije amategeko mpuzamahanga yashyizweho umukono mu mwaka wa 2012.

Uwo mwanzuro ugaragaza ko urwo rukiko rwiteguye guhana rwihanukiriye igihugu kitubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abaturage bacyo. Yehova ni we dukesha iyo nsinzi. Twiringiye ko iyo nsinzi izatuma n’abandi bavandimwe bo mu bihugu, aho imirimo isimbura iya gisirikare itaba, bayihabwa urugero nko muri Azerubayijani, Koreya y’Epfo, Turukiya na Turukimenisitani.