Soma ibirimo

Abateranye bagaragaza ko bashimishijwe na Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki mu rurimi rw’amarenga yo muri Arijantine

1 MUTARAMA 2020
ARIJANTINE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’ikigiriki yasohotse mu rurimi rw’amarenga yo muri Arijantine

Ku itariki ya 13 Ukuboza 2019, mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Buenos Aires muri Arijantine, hatangajwe ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’amarenga yo muri Arijantine. Ni ubwa mbere iyo Bibiliya y’Ibyanditswe by’ikigiriki yaboneka muri urwo rurimi.

Ku itariki ya 3 Ukuboza 2014, ni bwo itsinda ry’abahinduzi ryatangiye uwo mushinga, batangirira ku gitabo cya Matayo. Inyandiko zose zo mu rurimi rw’amarenga zisohoka ari videwo; ubwo rero iyo igitabo cyo muri Bibiliya cyarangiraga, videwo yacyo yahitaga ishyirwa kuri porogaramu ya JW Library Sign Language.

Ugereranyije muri Arijantine hari abantu bagera ku 400.000 bakoresha ururimi rw’amarenga rwo muri icyo gihugu. Nanone hari Abahamya bagera ku 2.700 bakoresha urwo rurimi, kandi 470 muri bo bafite ubumuga bwo kutumva. Hari mushiki wacu witwa Laura Losada, ufite ubumuga bwo kutumva kandi akaba azi neza ururimi rw’amarenga, wavuze ati: “Ndishimye kandi nshimira Yehova kubera iyi mpano yaduhaye. Kera ntarabona iyi Bibiliya mu rurimi rw’amarenga, nakoreshaga iyo mu Cyesipanyoli ariko sinumvaga ibyo nsoma. Ariko iyi Bibiliya nshya irumvikana kandi izamfasha kurushaho kuba inshuti ya Yehova.”

Abavandimwe na bashiki bacu bakoresha ururimi rw’amarenga yo muri Arijantine bashimira Yehova kuba barabonye Bibiliya yumvikana, izabafasha kugira ukwizera gukomeye. Twizeye tudashidikanya ko iyi Bibiliya nshya, izafasha abavandimwe na bashiki bacu bo muri Arijantine bafite ubumuga bwo kutumva, na bo bakarushaho kuba inshuti z’Imana.—Ibyakozwe 13:48.