Soma ibirimo

Impunzi zo mu nkambi ya Lóvua zikurikiye ikoraniro ry’akarere mu rurimi rw’Ikiluba

12 NZERI 2019
ANGOLA

Ikoraniro ryabereye mu nkambi y’impunzi yo muri Angola

Ku itariki ya 25 n’iya 26 Gicurasi 2019, mu nkambi y’impunzi ya Lóvua iri muri Angola habereye ikoraniro ry’akarere rifite umutwe uvuga ngo: “Gira imbaraga!” mu ndimi ebyiri, ari zo Ilingala n’Ikiluba. Iyo nkambi iherereye ku birometero 1,022, uvuye mu murwa mukuru ari wo Luanda. Iryo koraniro ryakurikiranywe n’ababwiriza 177 hamwe n’abagize imiryango yabo baba mu nkambi ya Lóvua. Abagera kuri 380 bavuga Ilingala bakurikiranye iryo koraniro kandi habatijwe abantu batatu bavuga urwo rurimi. Naho abagera kuri 630 ni bo bakurikiranye iryo koraniro mu rurimi rw’Ikiluba kandi habatizwa abantu 6.

Abenshi mu bari muri iyo nkambi ni abahunze imvururu ziri muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Abo bavandimwe bacu ntibashobora kujya mu makoraniro hanze y’inkambi kuko amabwiriza y’iyo nkambi atabyemera. Ku bw’ibyo rero, ibiro by’ishami byo muri icyo gihugu, byabateganyirije uburyo bwo gukurikirana iryo koraniro kandi byabubakiye Amazu y’Ubwami yimukanwa. Ayo Mazu y’Ubwami akoreshwa n’amatorero ane; atatu akoresha ururimi rw’Ikiluba, n’irindi rikoresha Ilingala.

Ku itariki ya 24 Gicurasi 2019, ni bwo umugenzuzi usura amatorero n’intumwa y’ibiro by’ishami, bageze mu nkambi ya Lóvua kugira ngo batunganye ibikoresho by’indangururamajwi ndetse na puratifomu byari bikenewe. Nubwo abo bavandimwe bacu baba mu buzima bugoye bwo mu nkambi, batanze impano zirimo amahema, ibiti, imigozi, imisumari ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Iryo koraniro rirangiye, Honoré Lontongo, akaba ari umukozi w’itorero rikoresha ururimi rw’Ikiluba yaravuze ati: “Kubona ikoraniro nk’iri ribera hano mu nkambi, mu mimerere igoye, bituma twumva ko Yehova atwitaho mu rwego rw’itsinda kandi akita no kuri buri wese ku giti ke. Ubu ndishimye rwose!”

Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe bacu, bavanywe mu byabo n’imvururu za politiki ziri hirya no hino ku isi. Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza kubitaho mu buryo bw’umwuka, kandi akabaha imbaraga bakeneye aho baba bari hose.—Abaroma 8:38, 39.

 

Abavandimwe barimo kubaka puratifomu kandi batunganya indangururamajwi

Abantu batandatu biteguye kubatizwa, bahagurutse kugira ngo basubize ibibazo bibazwa abiteguye kubatizwa mu ikoraniro ry’akarere mu rurimi rw’Ikiluba

Abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’Ilingala, bakoze urugendo rungana n’ibirometero bibiri uvuye mu nkambi, kugira ngo bagere ku mugezi, aho umubatizo wari bubere

Umuvandimwe Johannes De Jager, wo muri komite y’ibiro by’ishami byo muri Angola, ari kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’Ilingala, nyuma y’ikoraniro