Soma ibirimo

16 NZERI 2019
AFURIKA Y’EPFO

Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo

Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo
  • Itariki: 6-8 Nzeri 2019

  • Aho ryabereye: Sitade ya FNB iri NRG iri i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo

  • Ururimi: Icyongereza, Igisesoto n’Ikizuru

  • Abateranye: 58.149

  • Ababatijwe: 476

  • Abaje baturutse mu bindi bihugu: 6.000

  • Ibiro by’ishami byatumiwe:

    Boliviya, u Bwongereza, u Burayi bwo Hagati, Kongo (Kinshasa), Finilande, Hong Kong, Hongiriya, Isirayeli, u Buyapani, Kenya, Koreya, Liberiya, Madagasikari, Malawi, Paragwe, Peru, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zambiya, Zimbabwe

  • Inkuru y’ibyabaye: Umwe mu bayobozi b’ikigo cy’ubukerarugendo wateguye urugendo rwo gutembereza abashyitsi, yavuze ko atari yarigeze abona aho abantu benshi bafite imico n’indimi bitandukanye bagenda muri bisi imwe nta n’umwe winubira mugenzi we. Uwo muyobozi yakozwe ku mutima n’ukuntu abo bashyitsi bakurikizaga amabwiriza bahawe kandi bagakorana neza n’ababayoboraga. Yaravuze ati: “Gukorana namwe ntako bisa!”

 

Abavandimwe na bashiki bacu bo muri icyo gihugu baha ikaze abashyitsi ku kibuga k’indege

Abahamya bo muri icyo gihugu n’abashyitsi barimo batanga impapuro zo gutumira abantu muri iryo koraniro

Abaje mu ikoraniro barimo bifotoza bambaye imyambaro yabo gakondo

Abavandimwe na bashiki bacu baseka kandi bakoma amashyi bari mu ikoraniro

Umwe mu bantu 476 babatijwe, arimo abatizwa

Umuvandimwe Anthony Morris, wo mu Nteko Nyobozi arimo aramukanya n’abavandimwe na bashiki bacu mu kiruhuko

Ku munsi wa nyuma w’ikoraniro, abashyitsi bari mu murimo w’igihe cyose wihariye beretswe abateranye

Ifoto ya bashiki bacu batatu bashoje ikoraniro

Itsinda ry’abaririmbyi bambaye imyenda myiza cyane y’amabara barimo basusurutsa abashyitsi mu birori byari byateguwe