Soma ibirimo

25 KAMENA 2019
U BUDAGE

Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Berlin mu Budage

Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Berlin mu Budage
  • Itariki: 14-16 Kamena 2019

  • Aho ryabereye: Sitade iberamo imikino ya Olempiki iri i Berlin mu Budage

  • Indimi: Icyongereza, Ikidage, Ikirusiya

  • Abateranye: 37.115

  • Ababatijwe: 255

  • Abaje baturutse mu bindi bihugu: 5000

  • Ibiro by’Abahamya byatumiwe: Amerika, Burezili, Ekwateri, Finilande, Kanada, Polonye, Sikandinaviya, Siloveniya, u Bugiriki n’u Bwongereza

  • Inkuru z’ibyabaye: Abashyitsi baje mu ikoraniro basuye inzu ndangamurage ya Pergame yo mu mugi wa Berlin, mbere na nyuma y’ikoraniro. Barangije gusura inzu ndangamurage hari umukozi urinda aho hantu wavuze ati: “Abantu benshi nta kizere bafite kubera kubura ukwizera. Icyakora biragaragara ko mwe mufite ukwizera kandi ko mukundana.” Hari undi mukozi wavuze ati: “Gukorana namwe birashimishije; ntumenya uko igihe kigenda ku buryo wakora n’amasaha y’ikirenga.”

Abavandimwe na bashiki bacu baha ikaze abashyitsi ku kibuga k’indege

Abavandimwe na bashiki bacu bari ahabereye ikoraniro basabana

Abashyitsi, bamwe muri bo bambaye imyenda gakondo, barimo bifotoza

Umuvandimwe Samuel Herd, wo mu Nteko Nyobozi, atanga disikuru isoza ku wa Gatandatu

Abateranye bateze amatwi ikoraniro mu rurimi rw’Icyongereza kandi bakagira ibyo bandika. Babiri muri bo bambaye ekuteri kugira ngo bakurikire ikoraniro mu rundi rurimi

Abavandimwe na bashiki bareba umubatizo wabaye ku wa Gatandatu

Abashyitsi bari mu murimo w’igihe cyose wihariye bapepera abateranye ku Cyumweru nyuma ya saa sita

Ifoto y’iyi sitade yafashwe ku munsi wa mbere w’ikoraniro. Iyo sitade yarangije kubakwa mu mwaka wa 1936. Iyi sitade yaherukaga kuberamo ikoraniro mpuzamahanga mu mwaka wa 1990, urukuta rw’i Berlin rumaze gusenywa

Abashyitsi babwiriza mu ruhame, ahantu hasurwa cyane mu mugi wa Berlin

Abashyitsi bari hafi y’inzu ndangamurage ya Pergame

Abateranye bakoma amashyi ibirori birangiye