Ku wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018, indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yakoze impanuka, ubwo yari imaze igihe gito ihagurutse i Havana muri Kiba. Mu bantu 113 bari muri iyo ndege, umuntu umwe gusa ni we warokotse. Hari hashize imyaka myinshi nta mpanuka ikomeye nk’iyo iba muri icyo gihugu.

Ikindi kibabaje ni uko mu bantu bahitanywe n’iyo mpanuka harimo umuryango w’Abahamya ba Yehova ugizwe n’umugabo, umugore n’umuhungu wabo wari ufite imyaka 22. Uwo muryango washyinguwe ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2018.

Abasaza b’itorero barimo barahumuriza inshuti n’abavandimwe bakoresheje Bibiliya kandi n’abayobozi bo muri ako karere barabafashije. Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza “guhumuriza” abababaye bose muri iyi minsi igoye.—Yesaya 61:1, 2.