Ku itariki ya 28 Nyakanga 2014, ni bwo urukiko rw’umugi wa Taganrog ruzasoma urubanza rumaze amezi 15 ruregwamo Abahamya ba Yehova 16. Abayobozi b’umugi wa Taganrog barega Abahamya mu nkiko babaziza ko bategura amateraniro, bakayifatanyamo kandi bakabwiriza abandi bantu. Ibyo ni ibintu bisanzwe bikorwa n’Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi. Urwo rukiko rw’umugi wa Taganrog nirufata umwanzuro w’uko abo Bahamya batsinzwe, bizatuma abategetsi bo mu Burusiya hose begeka ibyaha ku Bahamya ba Yehova babaziza ukwizera kwabo.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Mu Burusiya: Grigory Martynov, tel. +7 812 702 2691