Ku itariki ya 12 Ukuboza 2018, Abahamya ba Yehova bagurishije ikibanza cyabo cyari isigaye. Icyo kibanza kiri ahahoze ikicaro gikuru cyabo i Brooklyn. Guhera mu mwaka wa 2004, Abahamya bamaze kugurisha ibibanza byabo 37 byari biri Brooklyn.

Mu mwaka wa 1977, ni bwo Abahamya baguze icyo kibanza mu mugi wa New York bakigira parikingi y’imodoka z’abakozi. Icyo kibanza (kizengurutswe n’umurongo w’umweru ku ifoto) giherereye hafi y’ahantu hazwi cyane mu mateka hitwa DUMBO kandi kiri munsi y’ikiraro cya Brooklyn no hafi y’umuhanda nyabagendwa wa Brooklyn-Queens.

Hari hashize imyaka 100, ikicaro cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn. Icyakora guhera mu mwaka wa 2016, Abahamya bimuriye ikicaro gikuru cyabo i Warwick muri leta ya New York.

Umurongo ugenewe abanyamakuru: Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000