TEL AVIV—Kuva ku itariki ya 26 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza 2017, abantu bagera ku 1.700 basuye imurika ry’Abahamya ba Yehova ryari ryabereye muri Hatachana. Iryo murika ryari rigamije gufasha abantu kumenya ibihe bikomeye Abahamya ba Yehova baciyemo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Nazi.

Mu byamuritswe harimo videwo ngufi, amafoto n’imyambaro yadozwe n’Umuhamya warokotse jenoside yakorewe Abayahudi, ari na yo imfungwa z’Abahamya zambaraga. Iryo murika ryari ryiganjemo amashusho yakozwe na Johannes Steyer (wavutse mu wa 1908 agapfa mu wa 1998), agaragaza uko Abahamya bari bamerewe icyo gihe. Uwo Muhamya wa Yehova yarokotse ibitotezo yamazemo imyaka icumi ubwo yari afungiwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, ari byo Buchenwald, Mauthausen, Sachsenburg na Sachsenhausen. Ahagana mu mwaka wa 1970, ni bwo yarangije gukora ya mashusho ashingiye ku bintu yibuka kandi yiboneye igihe yari afunzwe.

Umwe mu basuye imurika arimo areba imyambaro yambarwaga n’Abahamya ba Yehova igihe babaga bafunzwe.

Porofeseri Emeritus Yair Auron

Yair Auron, umwarimu muri Kaminuza ya Tel Aviv yagize icyo avuga kuri iryo murika agira ati: “Mbona urubyiruko, cyanecyane urwo mu mashuri yisumbuye rukwiriye gusura imurika nk’iri, kuko usanga ibyo ruzi ku Bahamya ba Yehova ari bike cyane. Benshi mu baturage ba Isirayeli nta cyo bazi ku Bahamya ba Yehova ndetse n’ibyababayeho mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi.”

Mauro Trapanese, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Isirayeli yagize ati: “Twateguye iri murika tugira ngo dufashe abantu kumenya ibihe bikomeye Abahamya ba Yehova baciyemo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi, kandi tugaragaze ko ibyababayeho ari umwihariko. Urugero, nk’ubu twasanze abantu benshi bitabiriye iri murika batari bazi ibyo byose. Abahamya ba Yehova ntibafatwaga nk’izindi mfungwa kuko bo bashoboraga gufungurwa ari uko gusa babanje kwihakana idini ryabo. Iri murika ryagenze neza, nubwo ibyagaragajwe ari bike ugereranyije n’ibyabaye.”

Porofeseri Gideon Greif

Porofeseri Gideon Greif, impuguke mu mateka ya Auschwitz yaravuze ati: “Abahamya ba Yehova ni bamwe mu bantu bemeye guhara ubuzima bwabo bakanga gutatira imyizerere yabo bagakomeza kuyoborwa n’umutimanama wabo.”

Dogiteri Batya Brutin

Nyuma yo gusura iryo murika, Dogiteri Batya Brutin, umushakashatsi kuri jenoside yakorewe Abayahudi, yaravuze ati: “Kumenya ibibazo Abahamya ba Yehova bahuye na byo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi, bishobora kudushishikariza kurangwa n’indangagaciro zadufasha guhindura isi ikaba nziza cyane.”

Nubwo icyo gihe ari bwo iryo murika ryari ribaye, hari abayobozi benshi b’amashuri makuru biryitabiriye baje gusaba andi makuru arebana n’ibyo bihe Abahamya ba Yehova baciyemo.

Ushinzwe Amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Isirayeli: Mauro Trapanese, +972-54-568-1912