Soma ibirimo

18 NZERI 2013
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Porogaramu nshya ikoreshwa ku rurimi rw’amarenga

Porogaramu nshya ikoreshwa ku rurimi rw’amarenga

Porogaramu nshya ya JW Library Sign Language izatuma uvana videwo zo mu rurimi rw’amarenga kuri jw.org cyangwa uzirebe. Ushobora kureba izo videwo niyo waba utari kuri interineti. Iyo porogaramu iriho amafoto y’amabara, kandi kuyikoresha biroroshye. Iyo porogaramu ikorana n’ibikoresho bya iPad®, iPhone®, iPod touch® n’ibindi bikoresha porogaramu ya Android™ 3.0 n’iziri hejuru y’iyo. Mu gihe kiri imbere hazasohoka porogaramu ya Windows 8 bikorana.