Soma ibirimo

11 UKWAKIRA 2013
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Porogaramu nshya ifasha abantu kwiga Bibiliya (JW Library)

Porogaramu nshya ifasha abantu kwiga Bibiliya (JW Library)

Ku itariki ya 7 Ukwakira 2013, Abahamya ba Yehova bashyize ahagaragara porogaramu nshya ifasha abantu kwiga Bibiliya (JW Library). Iyo porogaramu nshya izafasha abayikoresha gusoma Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya yacapwe mu mwaka wa 2013 hamwe n’ubundi buhinduzi butanu bw’izindi Bibiliya, urugero nk’iyitwa American Standard Version na King James Version. Uko iyo porogaramu izagenda inonosorwa, bizafasha abayikoresha kuvana kuri interineti ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, amagazeti n’udutabo kandi babyige. Ubu iyo porogaramu ikorana n’ibikoresho bya iPad®, iPhone®, iPod touch®, ibikoresha porogaramu ya Android™ 2.3 kuzamura, za orudinateri hamwe na tabureti zikoresha Windows 8. Mu minsi iri imbere hazaboneka na Windows 8 ikoreshwa kuri telefoni.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000