Mu gitondo cyo ku itariki ya 31 Ukwakira 2014, imodoka yari iturutse i San Carlos Choloma itwaye Abahamya ba Yehova 57, bavuye muri gahunda yo kwigisha Bibiliya i Las Flores Lempira, yakoze impanuka. Umushoferi n’Abahamya cumi na batatu, harimo umwana w’umukobwa w’imyaka cumi n’ine n’undi w’imyaka umunani, bahise bapfa. Abantu 44 barokotse iyo mpanuka bajyanywe mu bitaro kugira ngo basuzumwe. Babiri muri bo ni bo bari barembye, ariko ubu bose bavuye mu bitaro. Abahamya bagenzi babo barimo kubahumuriza no kubafasha. Ku itariki ya 1 Ugushyingo 2014, ni bwo imihango ya mbere yo guhamba abantu icyenda baguye muri iyo mpanuka yabereye i Choloma. Icyo gihe haje abantu bagera ku 3.000.

José Castillo, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Hondurasi, yagize ati “twishimiye ukuntu abantu benshi bo muri aka gace hamwe n’imiryango itandukanye batabaye abahuye n’ayo makuba.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Hondurasi: José Castillo Adriano, tel. +504 9998 0895

Muri Megizike: Gamaliel Camarillo, tel. +52 555 133 3048