Soma ibirimo

Amakuru agenewe abanyamakuru

LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya basannye urugomero rw’i Warwick rumaze imyaka 60

Abahamya ba Yehova basannye urugomero ruri hafi y’aho bubatse icyicaro cyabo gikuru.

U BUDAGE

Umuhango wo kwibuka ibyabereye muri gereza ya Brandenburg wibanze ku Bahamya ba Yehova

Hagati y’umwaka wa 1940 n’uwa 1945, Abahamya 127 baguye muri gereza ya Brandenburg an der Havel, mu Budage.

U BUTALIYANI

Abahamya ba Yehova bahumurije abagezweho n’umutingito mu Butaliyani

Muri gahunda yakozwe ku isi hose yo guhumuriza abantu, Abahamya ba Yehova bo mu Butaliyani bahumurije abibasiwe n’umutingito wabaye mu karere ka Lazio, Marche n’aka Umbria.

U BURUSIYA

Icyo abahanga bavuga: U Burusiya bukoresha itegeko rikumira ubutagondwa bugamije gukandamiza Abahamya ba Yehova

Iki ni igice cya mbere, mu biganiro bitatu twagiranye n’abahanga mu by’amadini, politiki n’imibereho y’abaturage bazwi cyane, n’inzobere zize amateka y’Abasoviyeti, yaba ayo hambere n’ay’ubu.

LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova barangije kugurisha amazu yahoze ari icyicaro cyabo gikuru ari i Brooklyn

Ku itariki ya 3 Kanama 2016, Abahamya ba Yehova barangije kugurisha amazu yahoze ari icyicaro cyabo gikuru ari i Brooklyn, bitegura kwimukira i Warwick, muri New York.

SIRI LANKA

Abahamya bafashije abibasiwe n’umwuzure muri Siri Lanka

Nyuma y’aho Siri Lanka yibasiwe n’ibiza bikomeye kurusha ibindi byose byabayeho mu myaka 12 ishize, Abahamya ba Yehova bihutiye gutabara.

HAYITI

Guverinoma ya Hayiti yahaye Abahamya igihembo kuko bita ku bamugaye

Ibiro by’Umunyamabanga wa Leta Bishinzwe Kwita ku Bamugaye byahaye Abahamya ba Yehova bo muri Hayiti igihembo kuko bakora uko bashoboye bakita ku bamugaye.

LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova barateganya kugurisha inyubako ya The Towers iri i Brooklyn

Ku itariki ya 24 Gicurasi 2016, inzu y’Abahamya ba Yehova yitwa The Towers iri mu gace ka Brooklyn Heights yashyizwe ku rutonde rw’amazu atagomba gusenywa.

LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova bashyize bagurisha inyubako bari bamaranye igihe iri i Brooklyn Heights

Abahamya bagurishije imwe mu nyubako baguze igihe bimukiraga i Brooklyn mu mwaka wa 1909.

AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova bazibanda ku budahemuka mu makoraniro yo mu mwaka wa 2016

Ikoraniro ry’Abahamya ryo mu mwaka wa 2016 rivuga ngo “Komeza kubera Yehova indahemuka,” rizabera ku isi hose. Buri wese aratumiwe kandi nta maturo yakwa.

U BURUSIYA

U Burusiya bushobora gufunga ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri icyo gihugu

Abayobozi banditse ibaruwa ivuga ko bashobora guhagarika umurimo w’Abahamya ba Yehova ukorerwa mu Burusiya.

HONGIRIYA

Muri Hongiriya bibutse Abahamya bishwe n’Abanazi

Ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abayahudi ruri mu mugi wa Budapest, hashyizwe icyapa cyo kwibuka Abahamya ba Yehova bane bishwe mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, bazira ko umutimanama wabo utabemereraga kujya mu gisirikare.