Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

14 NZERI 2016
TURUKIMENISITANI

Abayobozi bo mu mugi wa Ashgabad bafunze Mansur Masharipov arengana

Abayobozi bo mu mugi wa Ashgabad bafunze Mansur Masharipov arengana

Ku itariki ya 30 Kamena 2016 abapolisi bafashe Mansur Masharipov, bamufatira mu mugi wa Ashgabad muri Turukimenisitani. Kuva mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2014, abapolisi bagenzuraga ibikorwa bye kubera ko akora umurimo wo kubwiriza kandi akifatanya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Masharipov ufite imyaka 32, ashinjwa guhohotera umupolisi kandi abapolisi ari bo bamuhohoteye. Na mbere yaho bari baramuhohoteye kandi bamukorera ibikorwa by’iyicarubozo. Ku itariki ya 18 Kanama 2016, urukiko rwo muri Turukimenisitani rwamukatiye igifungo cy’umwaka umwe. Icyakora Masharipov yajuririye uwo mwanzuro.