Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

SIRI LANKA

Icyo twavuga kuri Siri Lanka

Icyo twavuga kuri Siri Lanka

Abahamya ba Yehova batangiye gukorera umurimo muri Siri Lanka mu mwaka wa 1910. Mu mwaka wa 1952 bashyizeho ibiro biyobora umurimo wabo maze mu mwaka wa 1981 umuryango bakoresha mu rwego rw’amategeko, ari wo Watch Tower Bible and Tract Society of Lanka, uhabwa ubuzima gatozi. Muri rusange bafite umudendezo wo kuyoboka idini ryabo.

Ikibazo gikomeye Abahamya bahanganye na cyo ni ibitero bagabwaho n’udutsiko tw’abanyarugomo tuyoborwa n’intagondwa z’abiyeguriye idini ry’Ababuda. Incuro nyinshi abayobozi batuma icyo kibazo kirushaho gukomera kuko batarinda Abahamya kandi ntibahane abakoze ibyo bikorwa. Mu wa 2014, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yagaragaje ko ihangayikishijwe n’icyo kibazo, isaba iyo leta guhagarika ibitero bigabwa ku Bahamya no guhana abantu bose bakorera ibikorwa by’urugomo amadini mato, urugero nk’Abahamya ba Yehova.

Abahamya bajuririye inkiko nkuru n’abayobozi ba Siri Lanka basaba ko icyo kibazo gikemuka. Abahamya ba Yehova bo muri Siri Lanka biringiye ko mu gihe kiri imbere bazahabwa umudendezo mu by’idini, batikanga ko bagabwaho ibitero n’intagondwa z’abanyamadini.