Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

21 KANAMA 2015
SIRI LANKA

Abayobozi bo muri Siri Lanka biyemeje kubahiriza uburenganzira bw’idini

Abayobozi bo muri Siri Lanka biyemeje kubahiriza uburenganzira bw’idini

Inkiko nkuru zo muri Siri Lanka zemeye kongera gusuzuma ibikorwa by’urugomo Abahamya ba Yehova bakorewe n’intagondwa z’abanyamadini. Kuva mu mwaka wa 2013, Abahamya bagiye bagabwaho ibitero n’udutsiko tw’abanyarugomo, bakabatera ubwoba kandi bakabatuka. Intagondwa z’abiyeguriye idini ry’Ababuda ni zo zari zibyihishe inyuma. Umuco wo kudahana no kutoroherana mu by’idini byarushijeho gushinga imizi kubera ko polisi nta cyo yakoze ngo irinde Abahamya cyangwa andi madini mato. Ibyo byatumye intagondwa z’abanyamadini zikomeza ibyo bikorwa.

Icyatumye tugeza ibirego mu Rukiko rw’Ikirenga

Ku itariki ya 1 Werurwe 2014, abagore babiri b’Abahamya ba Yehova bo muri Talawa (intara y’amajyaruguru) barimo babwira abandi ibyo bizera kandi ibyo byemewe n’amategeko yo muri Siri Lanka. Nuko abantu babiri biyeguriye idini ry’Ababuda hamwe n’abapolisi babiri babashinja ibinyoma bavuga ko “bahindura abantu ku ngufu.” Abapolisi bafashe abo bagore babajyana ku biro byabo, maze bo n’abo Babuda bamara amasaha menshi babatuka. Nubwo nta cyaha bahamijwe baraye muri gereza.

Nanone ku itariki ya 29 Ukwakira 2014, polisi yafashe abagore bane (bari ku ifoto) b’i Walasmulla (mu ntara y’amajyepfo) maze ibaraza muri gereza ijoro ryose bari kumwe n’abagizi ba nabi. Nubwo batakubiswe, bamaze amasaha menshi batukwa.‵

Izo ncuro ebyiri zose Abahamya bagejeje ibirego ku Rukiko rw’Ikirenga rwa Siri Lanka barega abo bapolisi kandi basaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa. Ba Bahamya babiri bafatiwe mu ntara ya Talawa baravuze bati “tunejejwe no kuba Urukiko rw’Ikirenga rwarakiriye ikirego cyacu. Byatumye twongera kugirira icyizere ubutabera bwo muri Siri Lanka.” Ku itariki ya 29 Gicurasi 2015, igihe urukiko rwumvaga iby’urwo rubanza mbere y’uko rucibwa, umucamanza witwa Sisira de Abrew yavuze ko Abahamya “ari abantu beza” kandi ko ibitabo batanga “bitarwanya idini ry’Ababuda.” Itariki urukiko ruzaciraho izo manza zombi izamenyekana mu mpera z’uyu mwaka.

Urukiko rw’Ubujurire ruzasuzuma ikibazo cy’abapolisi barebera ibyo bikorwa ntibagire icyo bakora

Abahamya ba Yehova b’i Colombo, umurwa mukuru w’icyo gihugu, bagejeje ikirego ku Rukiko rw’Ubujurire bagaragaza ibikorwa by’urugomo bigera kuri 11 bakorewe, polisi ntigire icyo ibikoraho. Kimwe muri ibyo bikorwa by’urugomo, ni icyakozwe n’umuntu wiyeguriye idini ry’Ababuda, ubwo yakubitaga bikabije Niroshan Silva hanyuma akamujyana ku biro bya polisi akamurega. Aho kugira ngo abapolisi barinde Silva, baramukubise.

Silva yaravuze ati “twe icyo dusaba si uko leta ya Siri Lanka yadufata mu buryo bwihariye; icyo dusaba gusa ni uko ubutabera bwatuma uburenganzira buri muntu afite bwo kujya mu idini ashaka bwubahirizwa.” Urukiko rwakiriye icyo kirego.

Uko byifashe muri iki gihe

Leta ya Siri Lanka yemeye ko muri icyo gihugu harimo ikibazo cyo kutorohera amadini kandi yiyemeje “kugira icyo ikora kugira ngo uburenganzira bw’amadini bwubahirizwe.” Abahamya ba Yehova babona ko ibyo ari intambwe ikomeye.

J. C. Weliamuna, umwavoka wunganiraga Abahamya, yaravuze ati “kuva na kera muri Siri Lanka harimo amadini menshi, yunze ubumwe kandi abana mu mahoro. Icyakora muri iyi minsi ibyo byarahindutse. Hari abakorera Abahamya ba Yehova n’andi madini mato ibikorwa by’urugomo kandi ntibubahirize uburenganzira Abahamya bahabwa n’itegeko nshinga.”

Abahamya bizeye ko inkiko zizatuma uburenganzira bafite bwo gukora ibikorwa byabo byo mu rwego rw’idini mu mahoro bwubahirizwa. Ubu biteze ko guverinoma izatuma amategeko yubahirizwa kandi igatuma uburenganzira bw’ibanze bahabwa n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu bwubahirizwa.