Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

SINGAPURU

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Leta ya Singapuru ihatira abantu kujya mu gisirikare kandi ntiyubahiriza uburenganzira abantu bafite bwo kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Abasore b’Abahamya ba Yehova banze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo, bakatiwe incuro ebyiri zikurikiranye igifungo kingana n’amezi 39 yose uyateranyije.

Buri musore wese w’Umuhamya ugejeje ku myaka 18 aba asabwa kujya mu gisirikare, bityo akaba agomba kujya kwiyandikisha.

Iyo abyanze, afungirwa mu kigo cya gisirikare amezi 15. Iyo arangije icyo gifungo yakatiwe, ako kanya bamusaba kwambara imyenda ya gisirikare kandi agahatirwa gukora imyitozo ya gisirikare. Iyo yongeye kubyanga ku ncuro ya kabiri, yongera gukatirwa n’urukiko igifungo cy’imyaka ibiri.

Singapuru yanze kubahiriza amategeko y’Umuryango w’Abibumbye

Umuryango w’Abibumbye wagiye usaba kenshi ibihugu biwugize ko “kubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare ari kimwe no kubahiriza uburenganzira abantu bafite bwo kuvuga icyo batekereza, guhitamo idini bashaka no kumvira umutimanama wabo, nk’uko bigaragazwa mu Masezerano Mpuzamahanga arebana n’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.” Nubwo kuva mu mwaka wa 1965 igihugu cya Singapuru cyari kimwe mu bigize Umuryango w’Abibumbye, cyagaragaje ko kitemera kubahiriza amasezerano ku bijyanye n’ikibazo cy’umutimanama. Mu ibaruwa yo ku itariki ya 24 Mata 2002 umutegetsi umwe wa Singapuru yandikiye Komite y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, yavuze ko “iyo imyizerere y’umuntu cyangwa ibikorwa bye bihabanye [n’amategeko y’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano], uburenganzira leta ifite bwo gucunga umutekano w’igihugu ni bwo buza mbere.” Uwo mutegetsi yavuze adaciye ku ruhande ati “twe ntitwemeranya n’andi mahanga ku kibazo kirebana n’abantu banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama.”

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. 16 Ukuboza 2016

    Abahamya icumi bafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

  2. Ugushyingo 2013

    Abahamya 18 bari bafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

  3. 24 Mata 2002

    Abategetsi ba Singapuru bemeje ko leta yabo itubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare.

  4. Gashyantare 1995

    Kuburabuza abaturage bitwa Abahamya ba Yehova bo muri Singapuru no kubafunga.

  5. 8 Kanama 1994

    Urukiko rw’Ikirenga rwa Singapuru rwanze ubujurire bw’Abahamya.

  6. 12 Mutarama 1972

    Leta ya Singapuru yambuye Abahamya ba Yehova ubuzimagatozi.