Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

RWANDA

Icyo twavuga ku Rwanda

Icyo twavuga ku Rwanda

Abahamya ba Yehova batangiye gukorera umurimo mu Rwanda mu mwaka wa 1970. Mu mwaka wa 1992 babonye ubuzima gatozi, maze leta ibyemeza mu mwaka wa 2002. Abahamya bazwiho kutivanga muri politiki kandi muri rusange bemerewe gukora ibihuje n’imyizerere yabo. Ntibigeze bagira uruhare muri jenoside yabaye mu wa 1994 ndetse hari n’abahaze ubuzima bwabo kugira ngo barokore abandi. Icyakora muri iki gihe, hari abakorera Abahamya ba Yehova ibikorwa by’ivangura babaziza kutivanga muri politiki.

Hari abayobozi bamwe na bamwe b’ibigo by’amashuri birukanye abanyeshuri b’Abahamya, babaziza ko banze kwifatanya mu minsi mikuru y’amadini no mu bikorwa bijyanye no gukunda igihugu bikabije. * Nanone, leta yagiye isaba abarimu kujya mu ngando zitangirwamo imyitozo ya gisirikare kandi bakaririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Ibyo byatumye abarimu b’Abahamya babarirwa mu magana birukanwa ku kazi. Mu mwaka wa 2010, leta y’u Rwanda yasabye abakozi bayo bose kurahira bafashe ku ibendera ry’igihugu. Ikibabaje ni uko Abahamya ba Yehova benshi bari abakozi ba leta birukanywe ku kazi.

Nubwo Abahamya ba Yehova bo mu Rwanda bahuye n’ibyo bibazo byose, bishimira umudendezo bafite. Biringiye ko abayobozi bo mu Rwanda bazageraho bakabona ko kuba bativanga muri politiki bidahungabanya umutekano w’igihugu.

^ par. 3 Abahamya ba Yehova babona ko kwifatanya mu bikorwa byo gukunda igihugu bikabije ari kimwe no gusenga kandi bikaba binyuranyije n’itegeko ry’Imana rivuga ko ari yo yonyine tugomba gusenga. Nubwo batifatanya muri ibyo bikorwa, ntibabuza abandi kubyifatanyamo.