Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

12 UKWAKIRA 2016
KOREYA Y’EPFO

Abantu bigeze gufungwa bazira kuyoborwa n’umutimanama bakomeje kwitwa abagizi ba nabi

Abantu bigeze gufungwa bazira kuyoborwa n’umutimanama bakomeje kwitwa abagizi ba nabi

Muri Mutarama 2016, Hyun-jun Gwon na Gwang-taek Oh bafatiye indege muri Koreya y’Epfo, bagiye mu biruhuko mu Buyapani. Bagiye ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege cya Nagoya, mu Buyapani, bizeye kubona uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu. Icyakora, abakozi bo muri ibyo biro babahase ibibazo kubera ko ibyangombwa bari bafite byagaragazaga ko bigeze gufungwa.

Abo basore bombi basobanuye ko bafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemereraga kujya mu gisirikare, kandi ko babyanze bashingiye ku burenganzira bahabwa n’amategeko mpuzamahanga. Icyakora, abayobozi babangiye kwinjira mu Buyapani. Bagejeje ikibazo cyabo ku biro by’uhagarariye u Buyapani muri Koreya y’Epfo, ntibyagira icyo bitanga. Abo basore batunguwe no kumenya ko kuba barakomeye ku myizerere yabo itagize icyo itwaye, bizakomeza kubagiraho ingaruka batari biteze.

Ese si ukubasonga?

Abantu bo muri Koreya y’Epfo banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo, baba bagomba guhitamo kwihakana ukwizera kwabo bakajya mu gisirikare cyangwa bagahitamo gufungwa. Kubera ko Koreya y’Epfo idakurikiza amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nta yindi mirimo yashyizeho igenewe abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. * Uretse kuba abo bantu bafungwa barengana, bakomeza gufatwa nk’abagizi ba nabi, kandi leta ikanga kubahanaguraho icyo cyasha. Ibi byafatwa nko kubasonga kubera ko n’iyo barangije igifungo cyabo, bakomeza gufatwa nabi. Kuba bakomeza gufatwa nk’abagizi ba nabi, bibavutsa amahirwe yo kubona akazi, kandi bituma batemererwa kujya mu bihugu bimwe na bimwe, urugero nk’u Buyapani, igihugu abaturage ba Koreya y’Epfo bakunze kujyamo.

Hari abandi bantu bo muri Koreya y’Epfo umutimanama utemerera kujya mu gisirikare na bo bahuye n’akarengane nk’ako. Urugero mu kwezi k’Ukuboza 2011, Jin-mo Kang n’umugore we Kotomi, ukomoka mu Buyapani, bafashe inzira bagiye gusura umuryango we mu Buyapani. Ariko Kang yangiwe kwinjira muri icyo gihugu kubera ko yigeze gufungwa azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare, nuko asiga umugore we mu Buyapani asubira muri Koreya y’Epfo. Yagiye agerageza kenshi gusubirayo, ariko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ntibyamwemerera kwinjira mu Buyapani.

Ni umwihariko si itegeko

U Buyapani ni cyo gihugu cyonyine gifata abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare nk’abantu batemewe kandi batifuzwa mu gihugu. Icyakora amaherezo ibiro by’uhagarariye u Buyapani muri Koreya y’Epfo byaje guha viza Gwang-taek Oh. Igihe yari muri ibyo biro, yerekanye ibaruwa yanditswe n’incuti ze zo mu Buyapani zimutumira, zivuga ko azaba ari iwabo kandi ko zizamwishingira muri byose. Yagiye mu Buyapani mu ntangiriro za Nyakanga 2016.

Uretse igihugu cy’u Buyapani, hari ibihugu byinshi bigendera kuri demokarasi byemera ko abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare atari abagizi ba nabi, kandi bikemera ko binjira muri ibyo bihugu nubwo ibyangombwa byabo byaba bigaragaza ko bigeze gufungwa. Hari ndetse n’ibihugu byemera kubakira ngo babibemo. Ositaraliya, Kanada n’u Bufaransa byemeye guha ubuhungiro abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, bo muri Koreya y’Epfo. Ibyo bihuje n’umwanzuro uherutse gufatwa n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gaharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, uvuga kuri icyo kibazo. Uwo mwanzuro usaba ibihugu “kureba uko byaha ubuhungiro abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, bafite impamvu zumvikana zituma batinya gutotezwa n’ibihugu byabo bibaziza kwanga kujya mu gisirikare, kandi bitarashyizeho imirimo isimbura igisirikare cyangwa indi mirimo ikwiriye abo bantu.” *

Abahagarariye Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko, barimo baragerageza kuvugana n’abayobozi b’u Buyapani kugira ngo bakemure icyo kibazo. André Carbonneau, umwavoka ku rwego mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yagize ati “kuba u Buyapani bwaremeye ko Gwang-taek Oh yinjira muri icyo gihugu, bigaragaza ko abantu bayoborwa n’umutimanama bagiyeyo nta cyo byaba bitwaye. Abayobozi b’u Buyapani ni bo bazasuzuma bakareba uko bakurikiza amategeko mpuzamahanga arengera abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Ni abanyamahoro, si abagizi ba nabi, kandi nubwo bigeze gufungwa, ntibyatuma bimwa uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu.”

Ese Koreya y’Epfo izaca ako karengane?

Umuryango mpuzamahanga ubona ko abantu bafunzwe bazira kuyoborwa n’umutimanama, badakwiriye gufatwa nk’abagizi ba nabi. Kuva mu mwaka wa 2006, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yagiye ifatira imyanzuro Koreya y’Epfo bitewe n’uko yabaga yafunze abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Kuba icyo gihugu gifunga abo bantu, iyo komite ibifata nko “gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.” Yasabye leta y’icyo gihugu gushyiraho itegeko rirengera abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Mu myanzuro iyo komite yafashe, yasabye Koreya y’Epfo guhanagura ibyaha ku bantu bigeze gufungwa bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. *

Koreya y’Epfo ikomeje kwirengagiza imyanzuro y’iyo komite. Ariko kubera ko icyo gihugu cyashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki, no ku yandi aha abaturage bayo uburenganzira bwo kugeza akarengane kabo kuri iyo komite, icyo gihugu gitegetswe kubahiriza imyanzuro yafashwe n’iyo komite kabone n’iyo yaba ihabanye n’amategeko y’icyo gihugu.

Igihe cyose Koreya y’Epfo itarubahiriza amasezerano mpuzamahanga arengera abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, hari abaturage babarirwa mu magana bazafungwa kandi bagakomeza kujyaho icyasha cy’uko ari abagizi ba nabi. * Abahamya ba Yehova bategerezanyije amatsiko igihe Koreya y’Epfo izubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, kandi ikareka gukandamiza abantu bayoborwa n’umutimanama. Ariko hagati aho, bamwe mu baturage bo muri Koreya y’Epfo, urugero nka Gwon na Oh bizeye ko abayobozi b’u Buyapani bazashyiraho itegeko ryemerera abantu bayoborwa n’umutimanama kwinjira muri icyo gihugu.

^ par. 5 Ubu Koreya y’Epfo ni kimwe mu bihugu bine bifunga Abahamya ba Yehova bibaziza kutajya mu gisirikare. Ibihugu byinshi, aho usanga kujya mu gisirikare ari itegeko, byubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisikare, bishyiraho imirimo ya gisivili ibisimbura.

^ par. 9 Reba umwanzuro (24/17) wafashwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu ku itariki ya 8 Ukwakira 2013, urebana n’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare.

^ par. 12 Reba raporo No. 1642-1741/2007, Jeong et al aburana na Repubulika ya Koreya, imyanzuro yafashwe na komite ku itariki ya 24 Werurwe 2011.

^ par. 14 Mu myaka itanu ishize, Koreya y’Epfo yafunze urubyiruko rw’Abahamya ba Yehova 2.701, ibaziza ko batajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.