Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

16 KAMENA 2014
KOREYA Y’EPFO

Abacamanza babura amahwemo iyo birengagije umutimanama w’abandi

Abacamanza babura amahwemo iyo birengagije umutimanama w’abandi

Umucamanza mukuru w’Urukiko rw’Akarere rwa Suwon yararize igihe yasomaga umwanzuro w’urubanza rw’umusore Chang-jo Im w’imyaka 21, wanze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we. Nubwo uwo munsi yari yasomye izindi manza nshinjabyaha eshanu kandi bikaba bitari byamubabaje na gato, akarengane kagaragaye mu rubanza rw’uwo musore katumye arira. Kubera ko nta kundi yari kubigenza, yakatiye uwo musore w’Umuhamya wa Yehova igifungo cy’amezi 18.

Buri kwezi, abacamanza bo muri Koreya y’Epfo bahura n’ikibazo nk’icyo. Iyo umusore ageze imbere y’urukiko akavuga ko atajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we, abacamanza bahita bamukatira igifungo cy’amezi 18 batitaye ku mimerere iyo ari yose yaba arimo. Igihe umucamanza Young-sik Kim yagiraga icyo avuga ku mwanzuro wafatiwe umuntu wanze kujya mu gisirikare abitewe n’umutimanama we, yaravuze ati “iyo abacamanza bacira urubanza abanze kujya mu gisirikare babitewe n’umutimanama, ntibumva ko baba bahana abagizi ba nabi.” Akarengane abo bantu bakorerwa katumye yibaza niba amategeko ahana abantu banga kujya mu gisirikare afite ishingiro ku buryo ari yo yakurikizwa igihe baca imanza z’abo bantu.

Koreya y’Epfo yanga kubahiriza uburenganzira bw’abantu batajya mu gisirikare babitewe n’umutimanama wabo kandi yanze kubashyiriraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Kubera ko abacamanza bo muri Koreya y’Epfo nta ho bahungira icyo kibazo gihora kigaruka, ikiba gisigaye ni uguhamya abo bantu ibyaha. Nanone abo bacamanza bazi ko Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasuzumye imanza nyinshi, hakubiyemo n’urubanza rw’abasore 501, maze ikemeza ko Koreya y’Epfo irenga ku masezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, igacira urubanza abanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama kandi ikabafunga. Ku bw’ibyo, ubu hari abacamanza benshi kandi bagenda biyongera, babuzwa amahwemo n’umutimanama wabo iyo bakatiye igifungo abasore b’Abakristo banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.

Ubu abacamanza batandatu bo mu nkiko z’uturere bamaze kohereza mu Rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rya Koreya y’Epfo, imanza z’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, nubwo mu mwaka wa 2011 urwo rukiko rwari rwavuze ko kujya mu gisirikare biteganywa n’itegeko nshinga. Nanone abacamanza bagaragaje ibindi bintu bibateye impungenge.

Icyo abacamanza babivuzeho

  • Ese birakwiriye gufunga umuntu wanze kujya ku rugamba abitewe no gukurikiza umutimanama we?

    “Iyo itegeko nshinga rivuze ko umuntu afite uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama we, riba rigamije kurinda umutimanama w’umuntu kuko ari wo shingiro ry’agaciro n’icyubahiro by’umuntu. . . . Nubwo igitekerezo cyo kwanga kujya mu gisirikare batagihuriyeho n’abantu benshi, biragoye kwemeza ko umwanzuro bafashe ari icyaha bakoreye rubanda cyangwa igihugu, ku buryo bahabwa ibihano bikarishye nk’ibihabwa abagizi ba nabi.”– Umucamanza Hye-won Lim wo mu Rukiko rw’Akarere rwa Suwon, 21 Gashyantare 2013, 2012Chogi2381.

    “Kugena imibanire yawe n’abandi . . . no kubona ko abantu bafite agaciro, ni ikintu cy’ingenzi kigize kamere y’umuntu. Ibyo bikubiyemo no kwiyemeza kutagira uwo uvutsa ubuzima n’iyo haba ari mu ntambara. Niba abo bantu biyemeje kubaho batyo bahatirwa kujya mu gisirikare cyangwa gufata intwaro kandi babyanga bakabihanirwa, byaba ari ukubavutsa uburenganzira bwabo no kutabemerera kuba abo bari bo. Ibyo rwose bitesha agaciro ikiremwamuntu.”–Umucamanza Young-hoon Kang wo mu Rukiko rw’Akarere rwo mu majyaruguru ya Seoul, 14 Mutarama 2013, 2012Chogi1554.

  • Ese kubahiriza uburenganzira bw’abantu bakurikiza umutimanama ntibibangamiye umutekano w’igihugu?

    “Nta bihamya bifatika cyangwa imibare igaragaza ko gushyiraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare byabangamira umutekano w’igihugu cyangwa ngo bitume mu bantu haba ubusumbane butewe n’uko bamwe bakora imirimo ya gisirikare abandi ntibayikore.”–Umucamanza Gwan-gu Kim wo mu Rukiko rw’Akarere rwa Changwon Masan, 9 Kanama 2012, 2012Chogi8.

    “Nta mpamvu ifatika yatuma leta ivuga ko umutekano w’igihugu ubangamiwe ku buryo itashobora kubahiriza agaciro k’ikiremwamuntu no kubaha abaturage bose, mu gihe abantu bake cyane, hakubiyemo n’Abahamya ba Yehova, . . . banze gufata intwaro no gukora imyitozo ya gisirikare. N’ubundi kandi, abo bantu . . . baba bariyemeje kutajya mu gisirikare nubwo baba bazi ko bazabihanirwa. Ibyo leta ivuga bibaye bifite ishingiro, umutekano w’igihugu, agaciro k’ikiremwamuntu n’uburenganzira bw’abaturage bose byaba n’ubundi bisanzwe biri mu kaga.”–Umucamanza Seung-yeop Lee wo mu Rukiko rw’Akarere rwa Ulsan, 27 Kanama 2013, 2013Godan601.

  • Icyo kibazo kizakemuka gite?

    “Iyo Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga ruvuze ko kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama w’umuntu binyuranyije n’itegeko nshinga, icyo gihe inzego z’ubutegetsi n’inteko ishinga amategeko biba bikwiriye gusuzuma uko umutekano w’igihugu n’uburenganzira abantu bafite bwo gukurikiza umutimanama byahuzwa, maze bigashyiraho amategeko mashya arengera abantu banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama ari na ko bibungabunga umutekano w’igihugu.”–Umucamanza-sik Kim wo mu Rukiko rw’Akarere rwo mu majyepfo ya Seoul, 9 Nyakanga 2013, 2013Chogi641.

    “Igihe cyose hazaba hariho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare iteguwe neza ku buryo nta bantu bakwanga kujya mu gisirikare bitwaje gukurikiza umutimanama, abasirikare ntibashobora kubura cyangwa ngo bigire ingaruka ku mutekano w’igihugu.”–Umucamanza Seong-bok Lee wo mu Rukiko rw’Akarere rwo mu burasirazuba bwa Seoul, 20 Gashyantare 2014, 2014Chogi30.

Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga ruzakora iki?

Abo bacamanza bifuza ko Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rutanga igisubizo kuri icyo kibazo kibahangayikishije, cy’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Kugeza ubu, ibibazo urukiko rwemeye kwakira ni 29, bibiri muri byo bireba abasore 433.

None se ni iki Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga ruzakora kuri icyo kibazo? Ese urwo rukiko rusumba izindi zose muri icyo gihugu ruzubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, maze rushyireho amategeko mashya? Koreya y’Epfo nibigenza ityo, izaba yubahirije amasezerano mpuzamahanga yashyizeho umukono, itegeko nshinga ryayo kandi izaba yubahirije uburenganzira abantu bafite bwo kuyoborwa n’umutimanama. Ibyo bizatanga ihumure ku basore babarirwa mu magana bafungwa barengana.