Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

KOREYA Y’EPFO

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka isaga 100 muri Koreya y’Epfo kandi basenga Imana mu mudendezo, usibye abahanganye n’ikibazo cyo kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama. Kuva mu gihe cy’intambara yo muri Koreya kugeza ubu, Koreya y’Epfo ntiyahwemye gushinja abasore b’Abahamya banga kujya mu gisirikare, kandi iyo leta yanze kubashyiriraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Ubu Koreya y’Epfo yakatiye Abahamya basaga 19.000 imyaka y’igifungo yose hamwe isaga 36.000 bitewe no kwanga kujya mu gisirikare.

Uko amahanga abona ikibazo cyo kutajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama

Komite y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, akaba ari na yo igenzura iyubahirizwa ry’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki, yagiye itunga agatoki Koreya y’Epfo * kuko itubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, ikabafata kandi ikabafunga. Ku itariki ya 14 Mutarama 2015, iyo komite yasohoye umwanzuro wayo wa gatanu yamagana ibyo bikorwa bya Koreya y’Epfo. Uwo mwanzuro warebaga Abahamya 50 bamaze igihe bafunzwe; iyo komite yasubiyemo ko Koreya y’Epfo itubahirije “uburenganzira umuntu afite bwo kuvuga icyo atekereza, kuyoborwa n’umutimanama no kujya mu idini ashaka.” Nanone iyo komite yavuze ko leta y’icyo gihugu ihamwa n’icyaha cyo “gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko” bitewe ni uko ifunga abantu ibavutsa uburenganzira bahabwa n’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki.

Nyuma y’aho Komite y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu isuzumiye raporo zose z’uko Koreya y’Epfo yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, hari indi myanzuro iyo komite yafatiye icyo gihugu ku itariki ya 3 Ugushyingo 2015. Iyo komite yasabye icyo gihugu gufungura abantu bose bafunzwe bazira ko umutimanama utabemerera kujya mu gisirikare, ikabahanaguraho ibyaha, ikabaha impozamarira kandi igashyiraho itegeko rigena imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Nanone yavuze ko iyo leta “igomba kubahiriza ibyemezo byose byafashwe [na Komite y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu] kugeza ubu.”

Uko muri Koreya y’Epfo babona icyo kibazo

Hari umubare munini w’abaturage ba Koreya y’Epfo basaba ko yashyiraho imirimo ya gisivili igenewe abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Hari abacamanza bo mu rukiko rw’akarere bagaragaje ko Abahamya icyenda bayoborwa n’umutimanama “badahamwa n’icyaha” cyo kwanga kujya mu gisirikare. Hari inkiko z’uturere zahisemo kohereza imanza nk’izo mu Rukiko Rurinda Iremezo ry’Itegekonshinga. Ku itariki ya 9 Nyakanga 2015, urwo rukiko rwumvishe izo manza kugira ngo rusuzume niba kuba leta yaranze kubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama bihuje n’itegekonshinga. Incuro ebyiri zose, mu mwaka wa 2004 no mu wa 2011, urukiko rwavuze ko kuba itegeko risaba abantu kujya mu gisirikare ritemera uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama, bitanyuranyije n’itegekonshinga. Dutegereje umwanzuro mu gihe kiri imbere.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. 31 Ukwakira 2016

    Abahamya ba Yehova bose hamwe bafunzwe bazira ko umutimanama utabemerera kujya mu gisirikare ni 405.

  2. 3 Ugushyingo 2015

    Komite y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yasabye Koreya y’Epfo gushyiraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.

  3. 9 Nyakanga 2015

    Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegekonshinga rwasuzumye niba ingingo zimwe na zimwe zo mu itegeko risaba abantu kujya mu gisirikare zihuje n’itegekonshinga.

  4. 14 Mutarama 2015

    Komite y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yasanze Koreya y’Epfo itarubahirije Ingingo ya 18 yo mu Masezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki (iha abantu uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza, kuyoborwa n’umutimanama no kujya mu idini bashaka). Icyo gihugu cyabikoze ubwo cyavutsaga uburenganzira Abahamya 50 bayoborwa n’umutimanama kandi kikabafunga.

  5. 30 Kamena 2014

    Hari imanza makumyabiri n’umunani ziregwamo abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare zitegereje kuburanishwa mu Rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rya Koreya y’Epfo; abagabo 618 ni bo bari muri gereza.

  6. 28 Mutarama 2014

    Perezida yaciye iteka ritanga imbabazi bituma abagabo b’Abahamya bagera ku 100 bafunzwe bazira kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama, bagabanyirizwa ukwezi cyangwa abiri ku gifungo bari barakatiwe. Kugeza ku itariki ya 31 Mutarama hari hafunzwe abagera kuri 513.

  7. Ugushyingo 2013

    Abahamya 599 bafunzwe bazira ko banze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama.

  8. Mata 2013

    Mu Bahamya bafunzwe, abagera kuri 70 ku ijana batandukanyijwe n’izindi mfungwa bajya gufungirwa hamwe na bagenzi babo b’Abahamya.

  9. 25 Ukwakira 2012

    Komite y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yafashe umwanzuro w’uko Koreya y’Epfo yarenze ku Ngingo ya 18 (ivuga iby’uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, kujya mu idini ashatse no gukurikiza umutimanama) yo mu Masezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki, igihe yavutsaga Abahamya 388 uburenganzira bafite bwo kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama.

  10. 30 Kanama 2011

    Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rya Koreya y’Epfo rwafashe umwanzuro w’uko amategeko ahana abanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama atanyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Koreya.

  11. 24 Werurwe 2011

    Komite y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yafashe umwanzuro w’uko Koreya y’Epfo yarenze ku Ngingo ya 18 yo mu Masezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki, ubwo yimaga Abahamya 100 uburenganzira bwo kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama.

  12. 15 Mutarama 2009

    Komisiyo ikorera mu biro bya perezida ishinzwe gukora iperereza ku mpfu zidasobanutse yasohoye raporo yemeza ko Koreya y’Epfo ishinjwa impfu z’abasore batanu b’Abahamya bapfuye hagati y’umwaka wa 1975 n’uwa 1985 bari bafunzwe bazira ko umutimanama utabemerera kujya mu gisirikare.

  13. Ukuboza 2008

    Koreya y’Epfo yateye utwatsi igitekerezo cyo gushyiraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare igenewe abo umutimanama utemerera kujya mu gisirikare.

  14. 18 Nzeri 2007

    Minisiteri y’ingabo ya Koreya y’Epfo yatangaje ko bagiye kujya bemerera abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bitewe n’imyizerere, gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, isezeranya ko bagiye kuvugurura itegeko rigenga igisirikare n’ingabo zitabazwa iyo bibaye ngombwa.

  15. 3 Ugushyingo 2006

    Komite y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yemeje ko Koreya y’Epfo yarenze ku Ngingo ya 18 yo mu Masezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki igihe yirengagizaga uburenganzira bw’Abahamya babiri bwo kutajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama.

  16. 26 Kanama 2004

    Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rya Koreya y’Epfo rwemeje itegeko rihana abantu banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama.

  17. 2001

    Urwego rwa gisirikare rushinzwe kwinjiza abasirikare rwaretse kwinjiza mu gisirikare abantu ku ngufu, kandi igifungo kiragabanywa kivanwa ku myaka itatu gisigara ari umwaka n’igice.

  18. 1 Ukuboza 1985

    Kim, Young-geun yapfuye bitewe n’ibikorwa by’iyicarubozo yakorewe n’abasirikare mu gihe yari afunzwe azira kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama.

  19. 17 Kanama 1981

    Kim, Sun-tae yapfuye bitewe n’ibikorwa by’iyicarubozo yakorewe n’abasirikare mu gihe yari afunzwe azira kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama.

  20. 28 Werurwe 1976

    Jeong, Sang-bok yapfuye nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abasirikare kandi bakamukorera ibikorwa by’iyicarubozo kuko yanze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama.

  21. 19 Werurwe 1976

    Lee, Choon-gil yapfuye nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abapolisi, bakamumena urwagashya igihe yari afunzwe azira kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama.

  22. 14 Ugushyingo 1975

    Kim, Jong-sik yapfuye amaze gukomeretswa no gukorerwa n’abasirikare ibikorwa by’iyicarubozo azira ko yanze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama.

  23. 1975

    Perezida Park Jeong-Hee yashyizeho itegeko ry’uko abantu bose bagomba kujya mu gisirikare ku ngufu, asaba ko bakijyamo 100%. Abasore b’Abahamya na bo bajyanywe ku ngufu mu bigo bishinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare.

  24. 30 Mutarama 1973

    Itegeko rihana abantu banze kujya mu gisirikare ryarakajijwe, maze igifungo cy’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare kirongerwa kiva ku myaka itatu kigera ku icumi. Bamwe basabwaga kongera kwiyandikisha mu gisirikare.

  25. 1953

    Koreya y’Epfo yatangiye gufunga abantu banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama.

^ par. 4 Koreya y’Epfo iri mu bihugu byashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki, n’andi aha abantu bo muri icyo gihugu uburenganzira bwo kugeza akarengane kabo kuri Komite y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.