Abahamya ba Yehova batangiye gukorera umurimo wabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuva mu myaka ya 1940. Hari igihe bahanganye n’intambara, umurimo wabo urabuzanywa ndetse batotezwa n’abanyamadini.

Mu mwaka wa 1993 ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwasheshe umwanzuro wari uherutse gufatwa wo guca Abahamya muri icyo gihugu; ibyo byatumye batongera gutotezwa n’ubuyobozi. Ubu Abahamya ba Yehova bashobora gukora umurimo wabo nta nkomyi. Icyakora hari udutsiko tw’amadini dukomeza gutoteza Abahamya. Hari abayoboke b’agatsiko k’idini ryitwa Kimbilikiti bashimuse Abahamya benshi. Ikibabaje ni uko ibyo bikorwa bakora batabihanirwa n’abayobozi kubera ko bamwe muri bo ari abayoboke b’iryo dini. Abahagarariye Abahamya ba Yehova bagejeje ibyo birego mu nkiko zisumbuyeho.

Nanone, amashuri menshi yo muri icyo gihugu, aterwa inkunga n’imiryango ishingiye ku madini. Ibyo bituma hari amashuri menshi yagiye yirukana abanyeshuri b’Abahamya ba Yehova, kuko babaga banze kwifatanya mu bikorwa by’idini byateguwe n’ibigo byabo. Mu mwaka wa 2013, Minisitiri w’uburezi yaciye iteka ryamagana ivangura rishingiye ku madini rikorerwa mu mashuri. Iryo teka ryahurijwe hamwe n’itegeko rishya ry’uburezi bituma ibigo by’amashuri byari byarirukanye abana b’Abahamya ba Yehova bibemerera kugaruka ku ishuri. Nanone abo bari barimye impamyabumenyi barazibahaye.