Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

HAUT-KARABAKH

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Haut-Karabakh ifunga Abahamya ba Yehova bujuje imyaka yo kujya mu gisirikare, ibaziza ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Leta y’icyo gihugu ntiyemera ko abo bantu bafite ubwo uburenganzira, kandi ntiyigeze ibashyiriraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Ibyo bituma abasore b’Abahamya ba Yehova bafungwa bazira imyizerere yabo, ibabuza gufata intwaro.

Gushyiraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare byaranze

Ku itariki ya 29 Mutarama 2014, ibiro by’ingabo byo mu mugi wa Askeran byatumijeho Umuhamya witwa Artur Avanesyan, ngo aze mu gisirikare. Bukeye bwaho, Avanesyan yandikiye ubuyobozi bw’ingabo muri icyo gihugu asaba ko yahabwa indi mirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Icyo kibazo, umwavoka we yakiganiriyeho n’abayobozi ba Haut-Karabakh n’aba Arumeniya. Ibiganiro bagiranye byarangiye hari icyizere cy’uko Avanesyan azahabwa indi mirimo ya gisivili yakora muri Arumeniya, isimbura iya gisirikare.

Kubera ko Avanesyan yumvaga ko ikibazo cye kigiye gukemuka, yimukiye i Masis, muri Arumeniya, nuko ku itariki ya 13 Gashyantare 2014 yandikira ubuyobozi bw’ingabo muri icyo gihugu, asaba guhabwa imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Mu gihe yari yizeye ko azajya kubonana n’urwego rwo muri Arumeniya rushinzwe imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, ku itariki ya 14 Nyakanga 2014 yasabwe kwitaba ku biro by’abapolisi by’i Erevan. Akigera kuri ibyo biro, yasanze abapolisi bo muri Haut-Karabakh bamutegereje. Bahise bamufata, bamusubiza muri Haut-Karabakh. Ku munsi wakurikiyeho, yahise afungwa by’agateganyo, hanyuma aza kugezwa imbere y’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo.

Igihe yari aho mu rukiko, yamenya ko hari hashize amezi ane urwo rukiko rusohoye impapuro zo kumuta muri yombi, kandi rutegeka ko yari gufungwa by’agateganyo mbere yo kuburana. Ibyo ni ko byagenze, kuko urukiko rwashimangiye uwo mwanzuro rwari rwarafashe, maze Avanesyan afungwa atyo. Avanesyan yajuririye uwo mwanzuro wo kumufunga by’agateganyo, ariko urukiko rumutera utwatsi.

Ku itariki ya 30 Nzeri 2014, urukiko rwafashe umwanzuro w’uko Avanesyan atsinzwe, rumukatira igifungo cy’amezi 30. Urukiko rw’ubujurire na rwo rwashyigikiye uwo mwanzuro. Avanesyan yajuririye Urukiko rw’Ikirenga rwa Nagorno-Karabakh, ariko na rwo ku itariki 25 Ukuboza 2014 rumuhamya icyaha.

Nagorno-Karabakh ikomeje gufunga abasore bakiri bato ibahora kuyoborwa n’umutimanama wabo watojwe na Bibiliya. Icyo gihugu kiba kigaragaje ko kitubahiriza amahame mpuzamahanga. Ayo mahame yemera ko umuntu ufite umutimanama utamwemerera kujya mu gisirikare afite uburenganzira bwo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. 25 Ukuboza 2014

    Urukiko rw’Ikirenga rwa Nagorno-Karabakh na rwo rwahamije icyaha Artur Avanesyan.

  2. 30 Nzeri 2014

    Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Martakert, muri Haut-Karabakh, rwafashe umwanzuro w’uko Artur Avanesyan atsinzwe, rumukatira igifungo cy’amezi 30.

  3. 14 Nyakanga 2014

    Artur Avanesyan yafatiwe muri Arumeniya ajya gufungirwa by’agateganyo muri Haut-Karabakh.

  4. 30 Ukuboza 2011

    Umusore w’Umuhamya ufite imyaka 18, witwa Karen Harutyunyan, yakatiwe igifungo cy’amezi 30 bitewe n’uko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare.

  5. 16 Gashyantare 2005

    Umuhamya wa Yehova witwa Areg Avanesyan, yakatiwe igifungo cy’amezi 48, bitewe n’uko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare.

  6. 12-13 Kamena 2001

    Abahamya batatu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bakatiwe igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka, bitewe n’uko batitabiriye imyitozo ya gisirikare.