Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

ERITEREYA

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Leta ya Eritereya ifata Abahamya ba Yehova n’abandi ikabafunga batahamwe n’icyaha kandi bataciriwe urubanza. Abahamya b’abagabo n’abagore, hakubiyemo n’abana ndetse n’abageze mu za bukuru, bafungwa bazira ibikorwa by’idini cyangwa bagafungwa nta mpamvu zitanzwe. Abasore na bo bafungwa bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

Igihe Eritereya yabonaga ubwigenge mu mwaka wa 1993, Abahamya ba Yehova bavukijwe uburenganzira bwabo bw’ibanze. Perezida Afewerki yaciye iteka ryo kuwa 25 Ukwakira 1994, ryambura Abahamya ubwenegihugu kuko batatoye itegekonshinga ry’ubwigenge ryo mu mwaka wa 1993, kandi bakaba banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama. Kuva icyo gihe, abasirikare ba Eritereya batangiye gufunga Abahamya ba Yehova, kubakorera ibikorwa by’iyicarubozo no kubaburabuza kugira ngo bihakane ukwizera kwabo.

Gufungwa igihe kitazwi kandi mu mimerere mibi

Abagabo batatu, ari bo Paulos Eyassu, Isaac Mogos na Negede Teklemariam, bafunzwe kuva ku itariki ya 24 Nzeri 1994 bazira ko banze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama. Hari n’abandi bagabo icyenda bamaze imyaka irenga icumi bafunze.

Hari Abahamya bamwe bafungiwe muri za kontineri, mu gihe abandi bo bafungiwe mu byumba byubakishijwe amabuye cyangwa ibyuma, biri munsi y’ubutaka. Hari Umuhamya wari ufunzwe witwa Misghina Gebretinsae w’imyaka 62 wapfuye muri Nyakanga 2011 azira ko yari afungiwe ahantu hari ubushyuhe bukabije, muri gereza y’i Meitir, aho hantu bakaba bakunze kuhita gereza y’“ikuzimu.” Yohannes Haile w’imyaka 68, na we yapfuye ku itariki ya 16 Kanama 2012, amaze imyaka ine muri iyo gereza ya Meitir, na we akaba yari afungiwe mu mimerere nk’iyo. Hari Abahamya bake bari bafungiwe muri gereza ya Meitir Camp barekuwe kubera ko bari barwaye bikomeye.

Abaherutse gufungwa

Ku itariki ya 25 Ukwakira 2015, hari abagore babiri b’Abahamya ba Yehova bafashwe igihe barimo babwiriza. Umwe muri abo bagore ni uwo mu kindi wari uje gusura bene wabo muri Eritereya, yamaze icyumweru cyose afunzwe abona kurekurwa. Undi mugore bari kumwe ufite imyaka 53 we aracyari muri gereza.

Ku itariki ya 5 Mata 2016, Saron Gebru ni bwo yatangiye igifungo cy’amezi atandatu azira ko mu mwaka wa 2014 yifatanyije mu muhango wo kwibuka urupfu rwa Kristo. Yafunguwe ku itariki ya 5 Ukwakira 2016.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. 16 Ukuboza 2016

    Abahamya bose hamwe bafunzwe ni 53

  2. 25 Nyakanga 2014

    Abenshi mu bafashwe ku itariki ya 14 Mata barafunguwe, ariko abagera kuri 20 mu bafashwe ku itariki ya 27 Mata baracyafunzwe; Abahamya bose bafunzwe ni 73.

  3. 27 Mata 2014

    Abahamya 31 bafashwe bari mu materaniro biga Bibiliya.

  4. 14 Mata 2014

    Abahamya basaga 90 bafashwe bizihiza Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo ruba buri mwaka.

  5. Ugushyingo 2013

    Abahamya bafungiwe mu mimerere mibi bose hamwe ni 52.

  6. 16 Kanama 2012

    Yohannes Haile w’imyaka 68 ni bwo yapfuye, ubwo yari afungiwe mu mimerere mibi cyane.

  7. Nyakanga 2011

    Misghina Gebretinsae w’imyaka 62 ni bwo yapfuye, ubwo yari afungiwe mu mimerere mibi cyane.

  8. 28 Kamena 2009

    Abategetsi basatse urugo rw’Umuhamya ubwo bari muri gahunda zabo zo gusenga, maze bafata Abahamya 23 bari aho, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 2 na 80. Umubare w’Abahamya bafunzwe wariyongereye ugera kuri 69.

  9. 28 Mata 2009

    Abategetsi bimuye imfungwa zose z’Abahamya ba Yehova zari zifungiye kuri sitasiyo za polise bazijyana muri gereza ya Meitir, usibye Umuhamya umwe.

  10. 8 Nyakanga 2008

    Abategetsi batangiye gusaka ingo z’Abahamya n’aho bakorera bafata Abahamya 24, abenshi muri bo bakaba ari bo batungaga abagize imiryango yabo.

  11. Gicurasi 2002

    Leta yahagaritse amadini mato yose atabarizwa mu madini ane akomeye yemewe na leta.

  12. 25 Ukwakira 1994

    Perezida yaciye iteka rigamije kwambura Abahamya ba Yehova ubwenegihugu hamwe n’ubundi burenganzira bw’ibanze.

  13. 24 Nzeri 1994

    Paulos Eyassu, Isaac Mogos na Negede Teklemariam bafunzwe batazi icyo baregwa kandi bataburanishijwe, kandi n’ubu baracyari muri gereza.

  14. Mu myaka ya 1940

    Ni bwo umuryango w’Abahamya ba Yehova watangiye gukorera muri Eritereya.