Ku itariki ya 4 Kamena 2016, Nikolai Stoyanov yari ahagaze ku muhanda w’i Burgas, arimo aha abantu ibitabo by’Abahamya ba Yehova ku buntu. Ahagana saa saba z’amanywa, polisi yaraje imushinja kurenga ku itegeko kandi imuca amande ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 22.800. Nikolai ni umwe mu Bahamya ba Yehova batanu bo muri Burgas bafashwe muri Gicurasi na Kamena kandi bagacibwa amande bazira ko bifatanyije mu bikorwa by’idini birangwa n’amahoro.

Inkiko zemeje ko abayobozi b’umugi birengagije umudendezo mu by’idini

Nikolai na bagenzi be bane b’Abahamya bajuririye ibyo birego ndetse n’ayo mande baciwe. Mu myanzuro y’Urukiko rw’Akarere rwa Burgas yo mu Kwakira n’Ugushyingo 2016, urwo rukiko rwagize Nikolai n’abandi Bahamya abere, kandi rubasonera amande bari baciwe.

Hagati aho, Abahamya ba Yehova bashatse kumenya niba ikemezo ubuyobozi bw’ako karere bwari bwafashe cyari gihuje n’Itegeko Nshinga. Ku itariki ya 12 Ukwakira 2016, Urukiko rw’Ubutegetsi rwa Burgas rwavuze ko itegeko ribuza Abahamya gukora umurimo wabo rihabanye n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano mpuzamahanga icyo gihugu cyasinye yo kubahiriza umudendezo abantu bafite mu by’idini.

Ubuyobozi bw’umugi wa Burgas bwari buzi ko amategeko yari yarashyizweho yo gucunga umutekano wa rubanda, yari anyuranyije n’Itegeko Nshinga. Mu mwaka wa 2013, hari ishyaka ryo muri icyo gihugu ryasabye ko ayo mategeko akorerwa ubugororangingo, rivuga ko hari abantu binubira umurimo w’Abahamya ba Yehova. Guverineri w’iyo ntara yongeye gusuzuma ayo mategeko avuga ko ubwo bugororangingo bwaba bugamije ivangura, anatangaza ko byaba bidahuje n’Itegeko Nshinga. Icyakora, undi muguverineri yanze uwo mwanzuro, maze ubuyobozi bw’umugi bwemeza ko ubwo bugororangingo bukorwa. Nubwo Umuvunyi Mukuru yamenyesheje ubuyobozi bw’umugi ko ayo mategeko mashya atari ahuje n’Itegeko Nshinga, yakomeje gukurikizwa kugeza igihe Urukiko rw’Akarere rwa Burgas rwayateshereje agaciro.

Imanza zisa n’izo zabaye no mu mugi wa Kyustendil, aho ubuyobozi bw’umugi bwashyizeho amategeko abangamiye umudendezo w’idini, maze bugategeka polisi y’umugi kureba ko ayo mategeko akurikizwa. Urukiko rw’Ubutegetsi rwo mu mugi wa Kyustendil rwasheshe imyanzuro yari yarafatiwe Abahamya kandi rutegeka ko bareka gutanga amande bari baraciwe bazira kubwiriza. Urwo rukiko rwagize ruti: “Ibikorwa abaregwa baryozwa, babikoze bashingiye ku mudendezo wo mu rwego rw’idini bahabwa n’Itegeko Nshinga hamwe n’itegeko rigena ibikorwa by’amadini.” Ku itariki ya 24 Kamena 2016, urwo rukiko rwemeye ibyo rwasabwe n’Abahamya ba Yehova kandi ruvuga ko iryo tegeko ryavuguruwe nabi. * Ubuyobozi bw’umugi wa Kyustendil bwajuririye uwo mwanzuro mu Rukiko rw’Ikirenga.

Ikibazo cyo kubahiriza uburenganzira bwo gukora ibikorwa by’idini

Mu myaka ishize, uturere 44 two muri Bulugariya twavuguruye amategeko, hagamijwe gushyira imipaka ku bikorwa by’amadini asanzwe afite ubuzima gatozi. Iyo abayobozi b’ibanze bubahirije ayo mategeko, Abahamya bahabwa inyandiko zibabuza gukora ibikorwa byabo, bagacibwa amande, bagashyirwaho iterabwoba kandi bagakorerwa ibikorwa by’urugomo. Urugero, ku itariki ya 26 Werurwe 2016 Marin Tsvetkov, umukozi w’akarere mu mugi wa Vratsa, yateye ubwoba abagore babiri b’Abahamya, avuga ko ashobora kubateza agatsiko k’abanyarugomo. Icyo gihe yafatiriye bimwe mu bitabo bari bafite, ibindi arabica.

Icyakora hari uturere two muri Bulugariya turimo abayobozi n’abacamanza bakomeje gushyigikira umudendezo mu by’idini. Ku itariki ya 2 Kamena 2016, hari abayobozi batatu bagiye aho Abahamya ba Yehova barimo babwiriza bakoresheje akagare gashyirwaho ibitabo, babasaba icyangombwa kibemerera gukorera aho hantu. Abo bayobozi baje gusanga Itegeko Nshinga rya Bulugariya riha abantu umudendezo wo gukora umurimo nk’uwo mu mahoro. Ubuyobozi bw’umugi wa kabiri munini muri Bulugariya, ari wo Plovdiv, bwanze ikemezo cyari cyafashwe n’ishyaka rya politiki cyo kuvugurura itegeko rirebana no gucunga umutekano wa rubanda, hagamijwe gukumira ibikorwa by’Abahamya ba Yehova.

Ese amategeko azavugururwa?

Abahamya ba Yehova bo muri Bulugariya barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo amategeko 44 agamije kubavutsa uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga bwo kubwiriza, avugururwe. Krassimir Velev, umuvugizi w’ibiro by’Abahamya ba Yehova biri mugi wa Sofia, yagize ati: “Abahamya ba Yehova bita ku baturanyi babo, babaganiriza ku bibazo bibahangayikishije kandi bakabagezaho ibisubizo by’ibyo bibazo bakoresheje Bibiliya. Hari abantu benshi badutega amatwi. Ariko mu turere twatoye amategeko akumira Abahamya, usanga duhohoterwa tuzira gutanga ibitabo ku buntu, cyangwa bakatuziza kubwira abandi ibyo twizera. Iyo bibaye ngombwa, duharanira umudendezo twahawe n’Imana wo kuyikorera, kuko ari uw’agaciro kenshi cyane.”

Abahamya ba Yehova bashimira abayobozi bo muri Bulugariya n’abacamanza bubahiriza uburenganzira abantu bafite mu by’idini, kuko bigirira akamaro abaturage bose b’icyo gihugu. Twiringiye ko nyuma y’igihe, Abayobozi bazagenda bavugurura amategeko abangamira ibikorwa by’amadini muri Bulugariya.

^ par. 7 Bulugariya yashyize umukono ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, aha abantu umudendezo wo kujya mu idini bashaka, kwemera ibyo bashaka, kwigisha ibyo bizera no gukora ibikorwa by’idini ryabo. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu na komisiyo y’u Burayi iharanira iyubahirizwa rya demokarasi, byashimangiye ko ayo masezerano aha Abahamya ba Yehova uburenganzira bwo guteranira hamwe mu mahoro no kubwira abaturanyi babo ibyo bizera.