Ku itariki ya 17 Ukuboza 2015, ku munsi wa mbere w’urubanza, Umucamanza Akram Gahramanov wo mu Rukiko rw’Akarere ka Pirallahi mu mugi wa Baku, muri Azerubayijani, yanze ubusabe bwo kurekura Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova ngo bave muri gereza. Uwo mucamanza yirengagije ko Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasabye Azerubayijani kurekura Zakharchenko bitewe n’ibibazo by’uburwayi. Uwo mucamanza yasubitse urwo rubanza arwimurira ku itariki ya 7 Mutarama 2016.

Zakharchenko na Jabrayilova basubiye muri gereza. Ababonye abo Bahamya babiri bavuga ko batameze neza, haba mu buryo bw’umubiri no mu byiyumvo bitewe n’amezi icumi bamaze bafunzwe. Ababonye Zakharchenko bavuze ko yananutse cyane, ananiwe kandi ko nta ntege afite.